00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yemeje ifungwa ry’Umunyamakuru Umuhoza Honoré

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 January 2024 saa 11:53
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje ko Umunyamakuru Umuhoza Honoré yatawe muri yombi kubera ibyaha ari gukurikiranwaho.

Amakuru yavugaga ko yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024, afatiwe mu Karere ka Gakenke aho akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye.

Bivugwa ko hari umuntu uwo munyamakuru yarimo amafaranga ibihumbi 400 Frw ariko atinda kuyamwishyura.

Nyuma yo kubona ko akomeje kumwotsa igitutu ngo nibwo Umuhoza yaje kumuha sheki itazigamije undi na we ahitamo kubigeza kuri RIB.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemereye IGIHE iby’ifungwa ry’uwo munyamakuru, avuga ko afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu Karere ka Musanze.

Ati “Nibyo yafashwe nyuma yo kwanga kwitaba Ubugenzacyaha. Arakekwaho gutanga sheki itazigamiye.”

Itegeko Itegeko No 060/2021 ryo ku wa 14/10/2021 Rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa riteganya ko ahamijwe n’urukiko gutanga sheki itazigamiye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro zitari munsi y’eshanu ariko zitarengeje inshuro 10 z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.

Umuhoza ari gukurikiranwa n'ubugenzacyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages