00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yafunze Kayiranga wari ushinzwe imyubakire mu Karere ka Gasabo

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 29 April 2025 saa 09:46
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi uwari umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’imyubakire mu Karere ka Gasabo, akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa.

Amakuru avuga ko uyu mukozi yafashwe amaze kwakira ruswa ya miliyoni 1 Frw, muri miliyoni 4Frw yari yasabye. Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera.

Uyu mukozi akekwaho kuba yari yasabye miliyoni 4Frw umuturage wari warubatse ihema rikorerwamo ibirori bitandukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo batazamusenyera.

Akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke, giteganywa n’ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

RIB yashimiye abaturarwanda bamaze gusobanukirwa ububi bwo kwanga guhishira aho babonye ruswa, bagatanga amakuru kugira ngo abagira uruhare mu kwaka no gutanga ruswa bagezwe imbere y’ubutabera.

RIB kandi yasabye abubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ko babicikaho bakajya bakora ibyemewe n’amategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages