Ibi yabivuze ku wa 28 Nyakanga 2026, mu kiganiro cyahuje inzego zitandukanye z’ubutabera, zasuzumaga umusaruro iyi politiki yatanze.
Politiki yo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2022, mu rwego rwo kugabanya umubare w’ibirego bikurikiranwa n’inkiko mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa LAF yavuze ko basanze iyi politiki iri gutanga umusaruro mwinshi mu butabera, aho yagabanije imanza zinjira mu nkiko n’ubucucike mu magororero.
Yagize ati “Ikimenyetso cya mbere kigaragaza ko iyi politiki iri kudufasha n’uko imanza zinjira mu nkiko zagabanutse. Ikindi ni uko ubucucike mu magororero bwagabanutse cyane ku rugero rushimishije.”
Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira Bwa Muntu yagaragaje ko ubucucike mu magororero bwavuye ku 134,3% bwariho mu 2024 bukagera ku 110% mu 2025.
Kananga kandi yavuze ko iyi politiki yashimangiye gahunda yo guhuza no kunga ubumwe mu Banyarwanda kuruta guhanga amaso ibihano.
Yagize ati “Urukiko ruratanya ntabwo rwunga. Kandi icyo dushaka ni imiryango ihamye ibana neza. Rero mu myaka ine ishize, twabonye ko imanza zinjira mu nkiko zagabanutse.”
Iyi politiki yagiye ishyirwa mu bikorwa mu nzego zitandukanye z’ubutabera, itanga umusarururo mwinshi mu gukemura amakimbirane menshi mu mahoro hashingiwe ku biganiro n’ubwumvikane.
Umuvugizi rw’urwego rw’Ubucamanza, Harrison Mutabazi, yavuze ko mu mezi 10 ashize iyi politiki itangijwe mu nkiko, imanza zirenga 1870 zakemuwe.
Yavuze ko umusaruro utangwa n’ubwunzi utagamije gusa kugabanya ubucucike bw’imanza mu nkiko cyangwa kwihutisha ubutabera, ahubwo ufasha no gusana imibanire y’abantu, kubunga no kongera ubumwe mu miryango no muri sosiyete.
Yatanze urugero agira ati “Hari umuhungu uri mu mwanya wo gukurikirana ibibazo byakemuwe yahamagaye telephone y’umugabo umwe mu miryango yakorewe ubwunzi ngo yumve niba bakiri kumwe, yitabwa n’umugore we amubwira ko iyo baba batakiri kumwe atari kuyitaba. Kandi uwo muryango wari warageze mu rukiko baranahawe gatanya nyuma barajurira bahitamo no kugana abunzi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango Haguruka uharanira uburenganzira bw’umwana n’umugore, Ninette Umurerwa, yavuze ko bakemuye ibirego 352 binyuze mu bwunzi, banaganiriza abagize ihungabana.
Umuyobozi ushinzwe iyi politiki muri Minisiteri y’Ubutabera, Ruboya Antoine, yavuze ko byinshi bigeze ku rwego rushimishije harimo kuyikangurira abaturage no kuyibasobanurira.
Ruboya yavuze kandi ko imikoranire n’ubufatanye hagati y’inzego z’ubutabera nayo yitaweho, asobanura ko abo mu nzego za Leta, abikorera n’abo mu miryango itari iya Leta bahawe amahugurwa yo kubongerera ubumenyi kuri iyi politiki.
Nubwo umusaruro w’iyi politiki ugeze ku rwego rushimishije, hagaragajwe imbogamizi z’uko nta tegeko rirajyaho rigaragaza ibirego byagakwiye kujya mu bwunzi mbere y’uko byajya mu nkiko. Kuba abaturage batarumva neza iyi politiki nabyo biracyayikoma mu nkokora.
Kananga yamaze impungenge abanyamategeko bavugaga ko iyi politiki izabahombya, babishingiye ku kuba abo bunganira mu nkiko bagabanyuka.
Yagize ati "Mu buhuza ntabwo bibujijwe ko umunyamategeko yagira uruhare mu guhuza abakiliya bafite n’amafaranga."
Kananga yavuze mu bigiye gukorwa, harimo gushyiraho itegeko rigena ibizajya bikemurwa hatisunzwe inkiko, anashishikariza abantu kwihugurira umwuga w’ubuhuza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!