00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IBUKA France yanyomoje Dr. Rwamucyo wavuze ko urugamba rwa RPA rutari rufite impamvu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 9 July 2026 saa 06:46
Yasuwe :

Perezida w’umuryango IBUKA France, Marcel Kabanda, yanyomoje Umunyarwanda Dr. Eugène Rwamucyo wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, wigeze kuvuga ko urugamba rw’ingabo za RPA rutari rufite impamvu.

Dr. Rwamucyo yakatiwe igifungo cy’imyaka 27 tariki ya 30 Ukwakira 2024. Ari kuburana ubujurire mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa kuva tariki 9 Kamena 2026.

Kuva uru rubanza rwatangira, abanyamategeko barindwi b’uyu muganga baranzwe no gushidikanya ku mateka y’u Rwanda, kuvuga ko abatangabuhamya babeshya no gushinja Leta y’u Rwanda ibyaha by’intambara no kuyoboza igitugu.

Raporo y’umuryango CPCR uharanira kugeza mu butabera abakoze Jenoside, igaragaza ko ibi babisubiyemo ku munsi wa 20 w’urubanza ubwo Kabanda yari amaze gutanga ubuhamya bukubiyemo amateka ye bwite nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ay’Abatutsi bose, ay’u Rwanda muri rusange ndetse n’aya IBUKA France.

Me André_Martin Karongozi wunganira abatanze ikirego yasabye Kabanda kuvuga kuri Rwamucyo n’abamwunganira bavuze cyane Perezida Paul Kagame na Leta y’u Rwanda muri rusange muri uru rubanza, agaragaza ko ari amayeri yo gutesha agaciro ubuhamya butangwa.

Me Fellous Daniel wunganira Rwamucyo yabajije Kabanda niba mu mateka y’u Rwanda, “inzirakarengane z’Abahutu” zitarakuwemo bigambiriwe, amusubiza ko atari ko bimeze, ati “kuvuga ku nzirakarengane zakorewe Jenoside ntibivuze gukuramo inzirakarengane z’Abahutu”.

Undi munyamategeko wa Rwamucyo, Me Alexandre Sztulman, yasabye Kabanda kuvuga ku “byaha bya FPR”, anamubaza niba yemeranya n’umukiliya wabo wigeze kwandika mu cyegeranyo ko intambara yatangijwe na FPR yari “intambara y’ubusa”.

Kabanda yasubije Me Sztulman ko ingabo za RPA zitangira urugamba rwo kubohora u Rwanda tariki ya 1 Ukwakira 1990, hari Abatutsi bari barahungiye mu bihugu by’abaturanyi, ubwo bashakaga gutaha Juvénal Habyarimana wayoboraga iki gihugu abyanga byeruye kandi kenshi.

Abanyamategeko ba Rwamucyo bashinje Kabanda kubeshya kandi ngo, kimwe n’abandi batangabuhamya bo ku ruhande rurega, bakoreshwa na Leta y’u Rwanda. Aba batangabuhamya babiteye utwatsi kenshi, bagaragaza ko ari amatakirangoyi.

Kabanda yasobanuye ko IBUKA France ari umuryango wigenga ukorera mu Bufaransa, ugizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba muri iki gihugu cyo ku mugabane w’i Burayi kandi uharanira inyungu zabo.

Dr. Eugène Rwamucyo yavuze ko ingabo za RPA zatangije urugamba rudafite impamvu
Kabanda Marcel yasobanuriye abanyamategeko ba Dr. Rwamucyo ko Habyarimana yari yarangiye impunzi z'Abatutsi gutaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages