00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwahagaritse gukurikirana abasirikare babwo ku ruhare muri Jenoside

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 September 2026 saa 01:14
Yasuwe :

Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rwanzuye ko abasirikare b’Abafaransa bari mu butumwa bwa Opération Turquoise mu Rwanda mu 1994 batagomba kuburanishwa ku ruhare bashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa 9 Nzeri 2026, uru rukiko rwanzuye ko dosiye y’aba basirikare bashinjwaga kudatabara Abatutsi bahungiye mu misozi ya Bisesero mu Burengerazuba bw’u Rwanda ifunzwe burundu.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremuntu irimo Survie, Ibuka, FIDH, LDH na Licra, ndetse n’abarokotse Jenoside batandatu, ni bo bari baratanze ikirego mu 2005 nyuma yo gukusanya ibimenyetso n’ubuhamya.

Abatanze ikirego bavuze ko abasirikare ba Opération Turquoise bari bazi ubwicanyi bwakorwaga mu Bisesero ariko bakabirebera, bigatuma Abatutsi benshi bicwa hagati ya tariki ya 27 n’iya 30 Kamena 1994 kandi bari bafite ubushobozi bwo gutabara.

Mu 2018, urukiko rwanzuye ko iperereza rihagarara, uyu mwanzuro ushimangirwa n’Urukiko Rukuru mu Ukwakira 2023 no mu Rukiko rw’Ubujurire mu Ukuboza 2024. Abatanze ikirego bahisemo kwitabaza Urukiko Rusesa Imanza, ari na rwo rusumba izindi.

Umunyamategeko Eric Plouvier wunganira umuryango Survie, yari yatangaje ko icyemezo cy’inkiko zo mu Bufaransa cyima ubutabera abiciwe mu Bisesero mu 1994 n’abaharokokeye, asaba ko iperereza rikomeza kugira ngo uruhare rw’aba basirikare rugaragare.

Me Plouvier yagize ati “Iperereza rigomba gukomeza. Ntabwo ari ikintu cyiza ko urukiko rufata icyemezo kibishye cyo kwimana ubutabera.”

Nyuma yo gusuzuma ubujurire, Urukiko Rusesa Imanza rwanzuye ko aba basirikare batari bemerewe kugira icyo bakora batabanje guhabwa amabwiriza n’ababakuriye, cyane cyane Minisiteri y’Ingabo y’u Bufaransa.

Urukiko rwagaragaje ko nta bimenyetso byagaragazaga ko aba basirikare bari bafite umugambi wo gushyigikira ibyaha byakorerwaga Abatutsi mu Bisesero.

Rwagaragaje ko kudatabara mu minsi itatu byatewe n’uko hari hakiri urujijo ku byabaga ndetse ko abasirikare bari bafite amakuru make ku miterere ya Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Urukiko kandi rwagaragaje ko umutwe w’abasirikare wari uyobowe na Lieutenant-Colonel Jean-Rémi Duval wari ufite abasirikare bake ku buryo gutabara byashoboraga kubashyira mu kaga.

Kuri Gen (Rtd) Jean-Claude Lafourcade wayoboraga Opération Turquoise mu 1994, abacamanza bagaragaje ko batekereza ko yagerageje gushaka amakuru ahagije kugira ngo afate icyemezo cy’icyo abasirikare be bagombaga gukora.

Ingabo z'u Bufaransa zashinjwe kudatabara Abatutsi kandi zari zifite ubushobozi, Urukiko Rusesa Imanza rugaragaza ko zitari zizi icyo zakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages