Iki cyemezo cyafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2026, ubwo bamwe mu bari muri dosiye y’abantu 80 bakekwaho gukora inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma, bagezwaga imbere y’ubutabera.
Muri iyi dosiye kandi harimo abakozi ba Rwanda FDA na ba nyiri inganda zengaga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Abaregwa bakurikiranyweho icyaha cyo gukora, gucuruza, gukwirakwiza cyangwa kwinjiza mu gihugu, ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Abagera kuri 15 ni bo bari bitabye urukiko, baburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza inzitizi ishingiye ku isano dosiye y’aba ifitanye n’iy’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge, Imiti n’Ibiribwa, Rwanda FDA, Prof Emile Bienvenu, aho iyi dosiye itararegerwa urukiko.
Ubushinjacyaha bwavuze ko benshi mu baburanyi bari imbere y’urukiko biregura bikuraho amakosa, bakayegeka ku bayobozi babo bo, mu gihe bamwe mu bo batunga agatoki bari mu bamaze gutabwa muri yombi, ariko dosiye zabo zikaba zitari zaregerwa urukiko, busaba ko urubanza ruhindurirwa itariki izi dosiye zombi zigahuzwa, kugira ngo buri wese azisobanure n’uwo muyobozi Mukuru wa Rwanda FDA ahibereye.
Urukiko rwanze gufata icyemezo kuri dosiye itarashyikirizwa urukiko, rwanzura ko iburanisha rikomeza.
Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko abaregwa bari imbere y’urukiko nyuma y’uko bigaragaye ko bagize uruhare mu ikorwa, icuruzwa n’ikwirakwiza ry’ibinyobwa bitandukanye bitujuje ubuziranenge.
Bwagaragaje ko ibyo bakoraga byakwangiza ubuzima, bubasabira gukomeza gukurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu minsi 30 nk’uburyo bubona bwizewe bwatuma iperereza rikomeza neza ndetse n’ibikorwa bakekwaho ntibikomeze gukorwa ndetse no kugira ngo hatabaho gusibanganya ibimenyetso.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko muri raporo bwashyikirijwe hari aho bigaragara ko ethanol yashyirwaga muri izi nzoga yarengaga 96%, gusa ku ngingo na yo bwari bwabajijwe ijyanye n’ingano ya ethanol ntarengwa igomba kujya mu binyobwa bwayibuzeho ibisobanuro, bugaragaza ko bigikorwaho iperereza.
Iyi ngingo yakuruye impaka mu rukiko, umucamanza ati “murimo muravuga ko hari inzoga yasanzwemo ethanol iri ku kigero cya 96%, ese ikigero cya ethanol ijya mu nzoga kingana gute kugira ngo tumenye ibyo barenzeho?’’ Umushinjacyaha ati “iyo raporo ni yo tugitegereje’’
Umucamanza yahise yanzura ko mu nyungu z’ubutabera uru rubanza rusubikwa. Rwimuriwe ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 25 Kanama 2026.
Kuva tariki ya 2 Kanama 2026, Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, cyafunze inganda 148 zikora inzoga zitujuje ubuziranenge, kinahagarika umusaruro w’ibinyobwa byazo.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko isuzuma rigaragaje ko izi nganda zashyiraga mu binyobwa byazo ethanol idatunganyijwe neza, ishobora kwangiza ubuzima bw’ababinywa. Kuri ubu abantu 80 bahise batabwa muri yombi aho bari gukurikiranwa.
Ntihanabayo Samuel uzwi nka Kazungu n’abandi 15 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, berekanwe na RIB ku wa 8 Kanama 2026. Uyu mugabo yafatiwe hamwe n’abandi babiri bakoraga muri Ingufu Gin, barimo umugenzuzi w’ubuziranenge n’ushinzwe umusaruro.
Hanafashwe Oluwatosin Ayayi, ushinzwe ibikorwa by’uruganda rwa Kerry Taste and Nutrition Rwanda, na we yerekanywe mu bafatiwe mu Mujyi wa Kigali.
Abandi berekanywe barimo abakozi bo mu nganda n’ibigo bitandukanye birimo Ebeneza Hub, Sakaza Fruit, Entreprise Urwibutso, African Buffalo, Piphany Company na Lotas Medical Group.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!