Mu iburanisha ryo ku wa 17 Nzeri 2026 mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga Uwimana Abel uri mu kigero cy’imyaka 70 wabaye responsable wa Cellule ya Shyira mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Uwimana yasabaga ko yafungurwa by’agateganyo.
Muri Kanama 2026 ni bwo Uwimana Abel yatawe muri yombi akekwaho icyaha cya Jenoside.
Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango rwategetse ko Uwimana Abel yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo na we ahita ajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.
Uwimana aregwa ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yishe uwitwa Ngendahayo. Uwimana yasabye urukiko ko yafungurwa by’agateganyo agakurikiranwa adafunze.
Me Ruganda Cryspin wunganira Uwimana yavuze ko umukiliya we nta cyaha cya Jenoside yakoze kandi nta mpamvu zihari zituma afungwa kuko abishe Ngendahayo bahari ndetse no mu buhamya bwabo ntawamushinje.
Me Ruganda yabwiye urukiko ko mu buhamya bwa Perezida wa IBUKA mu kagari ka Shyira avuga ko Uwimana nta Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoze.
Yagize ati"UmukiLiya wanjye yanahawe umudari w’ishimwe nk’umurinzi w’igihango ku rwego rw’akagari ka Shyira kuko nta Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoze ndetse yanakomeje kwitwara neza kuko ni we Perezida w’abunzi mu kagari"
Me Ruganda yabwiye urukiko ko ibyo umukiliya we ashinjwa ko yakoze kugirango afungwe ari amakimbirane y’uwamureze kuko yicaraga amurega mu bihe bitandukanye kuko yigeze no kumubeshyera ko kwa Uwimana hari imibiri y’Abatutsi barayishaka barayibura.
Yagize ati"Jenoside ni icyaha gikomeye ndetse no ku rwego mpuzamahanga birazwi ntabwo umuntu akwiye kugirana amakimbirane n’undi ngo ahereho amubeshyere ko yakoze Jenoside nyuma y’imyaka 32 ishize ibaye uwo muntu ataranigeze abikurikiranwaho nyamara atari yaranahunze igihugu"
Me Ruganda yasabye ko umukiliya we yakurikiranwa adafunze kuko atazatoroka ubutabera ndetse banemera kuba batanga ingwate.
Ubushinjacyaha buvuga ko kuba hashize imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, Uwimana Abel ntawamukurikiranye atari ikibazo kuko Jenoside ari icyaha kidasaza kandi amakuru ko Uwimana yakoze Jenoside yaje nyuma kandi yakomeza gufungwa kuko iperereza rikomeje.
Uhagarariye ubushinjacyaha yagize ati"Hari amakuru twasabye MINUBUMWE bityo yakurikiranwa afunzwe mu gihe hagitegerejwe ayo makuru kandi turacyakora iperereza"
Umucamanza yatangaje ko azatangaza icyemezo taliki ya 22 Nzeri 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!