Mu rubanza rwaburanishijwe ku wa 8 Nzeri 2026 Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burega umugore w’imyaka 39 wo mu mudugudu wa Nyamiyaga mu kagari ka Gacu mu murenge wa Rwabicuma ko taliki ya 11 Kanama 2026, ubwo yari kumwe n’umugabo we barimo bavidura umusarani ngo babone ifumbire babonye bimwe mu bice by’umubiri w’umuntu bigizwe n’akaguru n’amaboko abiri baricecekera ntibabimenyesha ubuyobozi maze abaturage babona ibice bigize umubiri w’umuntu mu murima w’umuturanyi w’uregwa ari ho byashyizwe maze bimenyeshwa ubuyobozi nyuma bimenyekana ko uwo ibice by’umubiri byakuwe mu bwiherero bw’uregwa bamubajije na we yemera ko ibyo bice by’umubiri byavuye mu musarani we.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati"Ibyo bice by’umubiri byarafatiriwe bityo [uregwa] akurikiranwe afunze kugira ngo iperereza ryimbitse rikomeze"
Uregwa yavuze ko uwo musarani wubatswe 2005 we n’umubyeyi we bawukoreshaga maze umubyeyi we arapfa 2012 ureka gukoreshwa mu 2017 kuko wari wuzuye uranasenyuka.
Uregwa yemeza ko ibice by’umubiri babibonye ari kumwe n’umugabo we ubwo baviduraga umusarani maze bagurisha ifumbire n’umugabo baturanye gusa ibyo bice by’umubiri babishyize mu murima w’umuturanyi wabo.
Yavuze ko yabonye ibice by’umubiri ari kumwe n’umugabo we ntibatanga amakuru.
Yagize ati"Kuva navuka nari ntarabona ibice by’umubiri w’umuntu wapfuye ni yo mpamvu ntatanze amakuru ko nabonye ibice by’umubiri w’umuntu kuko iyo mbimenya mba naratanze amakuru"
Yasabye urukiko ko yagirirwa imbabazi agafungurwa.
Umucamanza yatangaje ko icyemezo ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kizatangazwa taliki ya 11 Nzeri 2026.
Yatawe muri yombi ari kumwe n’umugabo we gusa umugabo yaje gufungurwa na we ntiyasubira mu gace yari atuyemo, naho ibice by’umubiri byafatiriwe bishyirwa mu biro by’akagari ka Gacu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!