Ni icyemezo gishingiye ku rubanza rwabaye ku wa 08 Nzeri 2026 mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza ariko rukabera mu muhezo.
Rwari rushingiye kandi ku byabaye ku wa 20 Kanama 2026, ubwo umugore w’imyaka 25 witwa Mukandekwe Clementine wo mu Mudugudu wa Gatsinsino, Akagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yasangwaga mu nzu yapfuye.
Ubushinjacyaha bwaregaga uyu mugabo n’umuhungu we w’imyaka 16 ko bubashinja ko ari bo bamwishe. Bombi bunganiwe na Me Célèstin Nshimiyimana.
Impamvu rwabereye mu muhezo ni uko amategeko ateganya ko abana bataruzuza imyaka y’ubukure baburanira mu muhezo.
Bivugwa ko umugabo w’uyu mugore usanzwe utwara imodoka avuga ko yakinguye asanga umugore we amanitse mu mishumi y’inkweto yapfuye maze yihutira kumanura umurambo ndetse anakangura umuhungu we wararaga mu nzu zo hanze.
Umugabo yatabaje abaturanyi bagiye kureba basanga umugore yamaze gupfa.
Ubushinjacyaha bwasabiraga abaregwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo na ho abaregwa bo basaba ko bakurikiranwa badafunze kuko nta perereza bakwica kandi hanashingiwe ko umuhungu yari umunyeshuri wari ugiye kwiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
Umuhungu ukurikiranyweho icyaha ntabwo ari umwana w’umugore wasanzwe yapfuye, ahubwo yari amubereye mu kase.
Amakuru IGIHE yamenye urukiko rw’ibanze rwa Busasamana ku wa 11 Nzeri 2026 rwafashe icyemezo cyo gufungura by’agateganyo uyu mugabo mugabo n’umwana we bari bakurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, urukiko ruvuga ko nta mpamvu zikomeye zihari zituma abaregwa bakekwaho icyaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!