00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza:Umugabo w’imyaka 38 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine amushukishishije ibisuguti

Yanditswe na Nshimiyimana Théogène
Kuya 15 October 2026 saa 10:30
Yasuwe :

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza rwaburanishije umugabo w’imyaka 38 ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko taliki ya 22 Nzeri 2026 umugabo w’imyaka 38 yasambanyije umwana w’imyaka ine.

Icyaha bikekwa ko cyabereye mu Mudugudu wa Bugura mu Kagari ka Gahondo mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko raporo ya muganga yagaragaje ko umwana yasambanyijwe kandi umwana na we ubwe avuga ko yasambanyijwe n’uyu mugabo.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati "Ntawuhiganayo amaze kumusambanyiriza mu nzu yamubwiye ko atabivuga kuko azamugurira ibisuguti (biscuits)"

Ubushinjacyaha burasaba ko Ntawuhiganayo yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.

Buvuga ko aramutse afunguwe hari impungenge ko yatoroka ubutabera kandi gukurikiranwa afunze ari uburyo bwiza bwatuma atajya hanze ngo asambanye n’abandi bana.

Uyu mugabo yireguye ahakana icyaha aregwa avuga ko atigeze abona n’uwo mwana bamurega.

Yagize ati "Nagiye ku muturanyi kunywa urwagwa no gutora ibikonko by’ibitoki maze nkoze ibyari byanjyanye mpita njya iwanjye."

Yavuze ko yafatiwe iwe atafatiwe mu cyuho kandi kuva yagera mu bugenzacyaha yasabye ko na we yapimwa ngo barebe niba hari aho yahuriye n’umwana ariko bitakozwe agasaba ko yafungurwa kuko nta cyaha yakoze.

Umucamanza yavuze ko azatangaza icyemezo taliki ya 20 Ukwakira 2026 mu gihe ukurikiranwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Umugabo w'i Nyanza w’imyaka 38 arakekwaho gusambanya umwana w'imyaka ine amushukishishije ibisuguti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages