Mu kwezi kwa Kamena 2026 ni bwo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abavandimwe babiri bakekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Bombi baraturanye mu mudugudu wa Biroro mu Kagari ka Ngwa mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.
Intandaro yo gutabwa muri yombi ni amakimbirane aho umwe yashinjaga undi gutanga amakuru mu Nkiko Gacaca ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aya makimbiranye yabo yatumye bose batabwa muri yombi bafungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza.
IGIHE ifite amakuru ko umwe muri aba bagabo yavumbuye umukecuru wari wihishe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakamwica.
Dosiye yabo ubushinjacyaha bwayiregeye Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango busaba ko bombi bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo iminsi 30.
Umwe yaburanye yemera icyaha avuga ko yagihaniwe mu Rukiko Gacaca, agakatirwa gukora imirimo nsimburagifungo, agasaba ko yafungurwa agakurikiranwa adafunze, mu gihe undi yaburanye ahakana ibyo yaregwaga na we asaba ko yafungurwa by’agateganyo.
Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwafashe icyemezo ko bose bakurikiranwa bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha baregwa. Ubu bose bafungiye mu igororero rya Muhanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!