Umunyamategeko wa Uwamariya, Me Kagamba Christophe, yatangarije IGIHE ko umukiliya we yafunguwe by’agateganyo tariki ya 4 Kanama 2026.
Visi Meya Uwimariya yasubukuye akazi, nk’uko amakuru ava ku biro by’Akarere ka Nyamagabe yabyemeje kuri uyu wa 6 Kanama.
Uwamariya yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 29 Nyakanga 2026, akurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome.
Icyaha Uwamariya akurikiranyweho gikomoka kuri dosiye y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Pierre, wafunzwe tariki ya 24 Nyakanga 2026, aregwa guhohotera umugore uri mu bayobozi b’utugari muri Musebeya.
Amakuru avuga ko iki kibazo cyatangiye ubwo Nkurikiyimana yasabaga uyu mugore ruswa y’igitsina kenshi, undi akabyanga, Gitifu w’Umurenge agafata icyemezo cyo kumusabira kwimukira mu wundi murenge, kure y’umuryango we nk’agahimano.
Aya makuru avuga ko Gitifu w’akagari yatakambiye Uwamariya, amugaragariza ko Nkurikiyimana amuhohotera, ariko Visi Meya wa Nyamagabe aramwirengagiza, ntiyamukemurira ikibazo.
Uko kwiregangizwa na Visi Meya ngo ni ko kwatumye Gitifu w’akagari yitabaza RIB mu Mujyi wa Kigali, itangira iperereza. Iri perereza ni ryo ryatumye uru rwego rwohereza abakozi barwo baturutse i Kigali, bajya gufunga Nkurikiyimana.
Gitifu Nkurikiyimana yafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gasaka muri Nyamagabe. Ni na ho Visi Meya Uwamariya yari afungiwe.
Me Kagamba yatangaje ko umukiliya we yafunguwe by’agateganyo hashingiwe ku ngingo ya 66 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, ivuga ko ukekwaho ibyaha bihanishwa igifungo kiri munsi y’imyaka ibiri aburana adafunzwe.
Yagize ati “Dosiye yari iri mu Bushinjacyaha. Bafashe icyemezo cyo kumurekura hagendewe ku ihame ry’uko umuntu akurikiranwa adafunzwe.”
Uwo urukiko ruhamije icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome, rumuhanisha igifungo kuva ku mezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe no kwishyura ihazabu kuva ku 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw.
Bigaragara mu ngingo ya 243 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Me Kagamba yatangaje ko Uwamariya atemera icyaha akurikiranyweho kuko ngo ntacyo yakoze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!