Byabaye nyuma yo kwitaba ihamagazwa rya kabiri ry’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ishami rya Nyamagabe.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Gitifu Nkurikiyimana yarezwe n’umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize Musebeya, wamushinje kumuhohotera.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yemeje ko Gitifu Nkurikiyimana afunzwe, ariko ko ibyo afungiwe byamenywa na RIB.
Ati "Dufite umuyobozi w’Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Pierre, ufite ibyo akurikiranweho, ariko ibyo Urwego rw’Ubugenzacyaha ni rwo rwabimenya. Ariko ubu ari gukorwaho iperereza, ejo ni bwo yatangiye kubazwa."
Gitifu Nkurikiyimana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamagabe.
Inkuru ye turacyayikurikirana kugira ngo tumenye byinshi kuri dosiye ye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!