Bose bari batanze ubujurire bavuga ko bakwiriye gufungurwa bakaburana bari hanze. Bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyo kwangisha u Rwanda muri leta z’amahanga n’icyo gukwirakwiza ibihuha.
Abaregwa kuva batangira kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro baburanye bahakana ibyaha ahubwo basaba urukiko kubarekura kuko ifatwa ryabo ritubahirije amategeko.
Umucamanza yavuze ko nta mpamvu ifatika bagaragaza ishimangira ubusabe bwabo bityo ko bagomba gukomeza gufungwa. Ni aho yashingiye ashimangira umwanzuro wari watanzwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 9 Ukwakira 2021.
Abaregwa bose Ubushinjacyaha bwamaze kubasabira gufungwa indi minsi 30 kuko bugikora iperereza ryimbitse.
Bose uko ari barindwi batawe muri yombi mu Ukwakira 2021.



Ibitekerezo 0