00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni icyemezo tutashimye nk’ubutabera bw’u Rwanda- Mukantaganzwa ku Bufaransa bwejeje abasirikare babwo

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 12 September 2026 saa 11:50
Yasuwe :

Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda rwatangaje ko rutishimiye icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’u Bufaransa cyemeza ko abasirikare babwo batatereranye Abatutsi mu Rwanda, ariko ko bizakomeza gukurikiranwa n’imiryango itari iya Leta iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa 9 Nzeri 2026, Urukiko Rusesa Imanza rwanzuye ko dosiye y’aba basirikare bashinjwaga kudatabara Abatutsi bahungiye mu misozi ya Bisesero mu Burengerazuba bw’u Rwanda ifunzwe burundu.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremuntu irimo Survie, Ibuka, FIDH, LDH na Licra, ndetse n’abarokotse Jenoside batandatu, ni bo bari baratanze ikirego mu 2005 nyuma yo gukusanya ibimenyetso n’ubuhamya.

Abatanze ikirego bavuze ko abasirikare ba Opération Turquoise bari bazi ubwicanyi bwakorwaga mu Bisesero ariko bakabirebera, bigatuma Abatutsi benshi bicwa hagati ya tariki ya 27 n’iya 30 Kamena 1994 kandi bari bafite ubushobozi bwo gutabara.

Mu 2018, urukiko rwanzuye ko iperereza rihagarara, uyu mwanzuro ushimangirwa n’Urukiko Rukuru mu Ukwakira 2023 no mu Rukiko rw’Ubujurire mu Ukuboza 2024. Abatanze ikirego bahisemo kwitabaza Urukiko Rusesa Imanza, ari na rwo rusumba izindi.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 11 Nzeri 2026, yatangaje ko iki cyemezo batacyishimiye ariko bizakomeza gukurikiranwa binyuze mu nzego bireba.

Ati “Icyo nakivugaho ni uko ari icyemezo ntashimye nk’ubutabera bw’u Rwanda kuko murabizi ko u Bufaransa ari kimwe mu bihugu bimaze kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside mu Rwanda benshi ariko abenshi umenya ari Abanyarwanda ubwo rero wenda ubwo bireba abenegihugu babo ubwo ni ho wenda icyo kibazo cyabaye ariko ni ikibazo kizakomeza kuganirwaho ariko ntitwavuga ko twagishimye ariko nanone mu busugire bw’igihugu, iby’ubutabera bigira aho binyura.”

Perezida wa IBUKA, Dr Philbert Gakwenzire yari aherutse kuvuga ko icyemezo cy’urukiko rw’u Bufaransa nta butabera burimo, kandi ko bidashobora gusiba ukuri kw’amateka y’ibyabaye mu Rwanda, by’umwihariko ku batutsi bo mu bisesero.

Ati “Ubutabera ntabwo bubonetse kuko ni bwo [abarokotse Jenoside] bifuzaga, ntabwo bubonetse ku rwego rw’ikirego cyahawe inzego z’ubutabera mu Bufaransa kuko n’ubu Abanyamategeko n’abandi bazi iby’ubutabera muri rusange barimo gukomeza kubiganiraho ngo barebe ikindi cyakorwa kuko ubutabera ntabwo bugarukira kuri icyo gihugu gusa, biranashoboka ko bimaze kuganirwaho byanashyikirizwa n’urukiko rw’ibihugu by’i Burayi. Na byo birashoboka.”

Kuwa 27 Kamena 1994 nibwo Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero babonye Abafaransa bahatungutse, babasaba kubarinda ariko ntibabatega amatwi, barababwira ngo bakomeze bihishe bazagaruka nyuma y’iminsi itatu baje kubatabara, barabahendahenda ngo bahagume baranga.

Bagitirimuka, haje ibitero byica Abatutsi barenga 4000 muri 6000 birenga bari bahasigaye, nyamara Ingabo z’Abafaransa zari zageze mu Rwanda zitwaje indege z’intambara zirenga 30, abasirikare 2400 n’ibindi bikoresho bihambaye ku buryo iyo baba bazanywe n’ubutabazi bitari bubananire.

Abafaransa ngo basubiye mu Bisesero kuwa 30 Kamena 1994 uwicwa yamaze kwicwa, bafata abakomeretse cyane babatwara mu ndege ntoya i Goma ahitwa i Gituku.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Domitilla Mukantaganzwa yavuze ko ubutabera bw'u Rwanda butanejejwe n'icyemezo cy'urukiko rw'u Bufaransa rwejeje abasirikare babwo bashinjwa gutererana Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages