00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Umugore yatawe muri yombi azira gukubita icupa umugabo we

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 14 May 2026 saa 02:32
Yasuwe :

Umugore wo mu Karere ka Ngoma yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, nyuma yo gukubita igice cy’icupa umugabo we, akamukomeretsa ku ijosi bikamuviramo kujyanwa ku bitaro bya Kibungo.

Ibi byabaye mu ijoro rishyira ku wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2026, mu Mudugudu wa Maswa mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Rukumberi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, Nshimiyimana Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo n’umugore bari birirwanye mu kabari basangira inzoga, baza kugira bimwe batumvikanaho bituma umugore akubita umugabo icupa amukomeretsa ku ijosi.

Ati “Ni umugabo n’umugore bagiranye ubushyamirane bari mu kabari, bararwana umugore akubita umugabo icupa ku ijosi arakomereka cyane, umugore twahise tumushyiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha, umugabo na we tumujyana kwa muganga. Ubu bamujyanye ku bitaro bya Kibungo mu gihe tugishakisha andi makuru y’icyo bapfuye nubwo kugeza ubu tuvuga ko ari ubusinzi.’’

Gitifu Nshimiyimana yakomeje avuga ko inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano zahise zihagera zita muri yombi wa mugore. Yasabye abaturage kwirinda ubusinzi n’amakimbirane kuko atuma bafungwa.

Ati “Ubutumwa duha abaturage ni ukubashishikariza kwirinda ubusinzi n’amakimbirane yo mu miryango, abantu nibareke kwishora mu byaha kuko birangira bibafungishije rimwe na rimwe inshingano bari bafite mu muryango zikaba zitakomeza gukorwa neza. Ubuyobozi turiho ngo tubafashe gukemura buri kimwe cyose nibatugane aho kwishora mu byaha.’’

Kuri ubu uyu mugore afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Sake.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages