Ni urubanza kandi rwaburanishijwemo abandi bantu batatu, bakekwaho uruhare muri ubu bwicanyi. Rwabaye ku wa 2 Kamena 2026 mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma.
Uru rubanza ruregwamo Hakizimana Jean Luc uzwi nka Shehe gufatanya n’umugore we witwa Musengimana Claudine n’abandi baturanyi babiri barimo Isumbabyose Jacques w’umufundi na Nzabonimpa Thierry, kwica nyina wa Shehe umurambo we bakanawujugunya mu cyobo bakanashyiraho beton.
Urupfu rw’uyu mukecuru witwa Mukaremezi Xaverine rwamenyekanye tariki ya 1 Gicurasi 2026 nyuma yo kumara iminsi yaraburiwe irengero ariko akaza gusangwa mu cyobo kiri mu rugo rw’umuhungu we.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mukecuru yavuye iwe ajya kwishyuza umuhungu we amafaranga yari amufitiye, ubwo yahageraga aho kumwishyura ngo umuhungu we yifashishije umuturanyi baramuniga bamuta mu rwobo.
Hakizimana yasobanuye ko icyatumye yica nyina ari uko yakuze amufata nabi, aho amushinja kuba yaramujyanye mu bapfumu akiri umwana, bikanamuviramo gushaka umugore ntahite abona urubyaro, aho yamaze imyaka itatu atarabyara. Uko kumufata nabi yasobanuye ko kwanatumye ubwo yakoraga ubukwe yarahisemo gutira nyina kuko batumvikanaga.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Hakizimana n’umugore we bibye nyina miliyoni 3 Frw, baza kubihanirwa kuko Hakizimana yafunzwe azira iki cyaha aza gufungurwa ku bw’imbabazi yahawe na nyina, anemera ko azajya amwishyura ayo mafaranga buhoro buhoro. Ku ikubitiro yamwishyuye ibihumbi 500 Frw, akaba yarishwe ubwo yari yatumweho n’umuhungu we ngo amwishyure andi.
Hakizimana na Nzabonimpa baburanye bemera ko bishe uyu mukecuru ndetse banamujugunya mu cyobo nyuma bashyiraho beton.
Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma yo kujugunya umubiri we mu cyobo ngo Hakizimana yahamagaye umufundi bita Isumbabyose Jacques amuha ikiraka cyo kubakira cya cyobo, bwavuze ko uwo mukecuru yari atari apfa neza ku buryo yabashaga kuvuga.
Uyu mufundi ashinjwa ko yamwubakiye hejuru akirimo umwuka ku buryo iyo atanga amakuru aba yaratabawe akiri muzima akajyanwa kwa muganga.
Isumbabyose we ahakana aya makuru akavuga ko yahawe ikiraka cyo kubakira uwo mwobo akanashyiraho beton ubundi akigendera.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo yubakiraga uyu mwobo ijwi rya nyakwigendera ryumvikanaga atabaza na we bukamushinja kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.
Musenyimana Claudine waburanye ahakana ibyaha, yavuze ko bamwishe yagiye ku muhanda gucuruza.
Yavuze ko yatashye asanga ibyo byarangiye akemeza ko umugambi wo kwica nyirabukwe ntaho ahuriye nawo. Ubushinjacyaha buvuga ko hari ubutumwa uyu mugore yandikiranye n’umugabo we kuri WhatsApp ku buryo bugaragaza ko uwo mugambi yari awuzi, nawe bukamusabira gufungwa burundu.
Ubushinjacyaha bwerekanye uruhare rwa buri wese mu rupfu rw’uyu mukecuru bubasabira bose uko ari bane gufungwa burundu kubera uruhare mu rupfu rwa Mukaremezi.
Urukiko rwemeje ko ruzasoma imyanzuro y’uru rubanza tariki ya 9 Kamena 2026 mu ruhame nk’uko n’ubundi rwaburanishirije aba baturage mu ruhame.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!