Tariki ya 2 Kamena 2026 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma rwasomye imyanzuro y’urubanza rw’aba bakobwa babiri, aho bashinjwaga gukubita umuyobozi ushinzwe imyitwarire ku ishuri ryabo bamuziza ko yabareze ku babyeyi babo ko batitwara neza.
Tariki 7 Gicurasi 2026 nibwo bamukubise umukoropesho mu mutwe baramukomeretsa, bahita batoroka baza gusangwa mu ishyamba aho bari bihishe.
Urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma rwabahamije icyaha, rubakatira igifungo cy’umwaka umwe ariko kirimo amezi umunani asubitswe, bivuze ko bazafungwa amezi ane.
Umuyobozi wa EAV Gitwe, Nsanzimana Jean Claude yabwiye IGIHE ko urubanza rwabo rwasomwe tariki ya 2 Kamena 2026.
Ati “Ni igihano gikomeye kumva ko abandi bari gukora ibizami bya Leta wowe uri muri gereza kubera imyitwarire mibi, ubutumwa twahaye abandi ni ukwitwararika.’’
Aba banyeshuri babiri b’abakobwa bafite imyaka 20 y’amavuko, bigaga ubuhinzi muri EAV Gitwe, ishuri riherereye mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma.
Ubwo aba banyeshuri bakubitaga umuyobozi ushinzwe imyitwarire bisobanuye bavuga ko babitewe n’uburakari bw’uko yabareze ku babyeyi babo ko basigaye basimbuka ikigo bakajya hanze. Icyo gihe ababyeyi babo bahise babahamagara kuri telefone barabatonganya bituma aba banyeshuri bahitamo kwihorera bagakubita uwo muyobozi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!