Ngeze azwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda rwa mbere no mu gihe cya Jenoside kuko yashinze ikinyamakuru ‘Kangura’ cyashishikarizaga Abahutu kwanga Abatutsi no kubagirira nabi, anakibera umuyobozi.
Yatawe muri yombi ku wa 18 Nyakanga 1997. Ku wa 3 Ukuboza 2003, urugereko rwa mbere rw’Urukiko Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwamuhamije icyaha cya Jenoside, gushishikariza Abahutu gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Icyo gihe ICTR yari yakatiwe Ngeze igifungo cya burundu, ariko mu 2007 urugereko rw’ubujurire rw’uru rukiko rukuraho bimwe mu byaha rwari rwamuhamije, rugeza igifungo cye ku myaka 35.
Nyuma yo gucirwa urubanza, mu 2008 Ngeze yimuriwe muri gereza yo muri Mali mu 2008 kugira ngo ahafungirwe by’agateganyo, mbere yo kwimurirwa muri gereza yo muri Bénin mu 2018 aho agomba kurangiriza igihano.
Tariki ya 28 Nyakanga 2026, Ngeze yandikiye Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, amusaba kurekurwa mbere y’igihe. Yasobanuye ko yahindutse kandi ko yemera uruhare rwe bwite mu byaha yakatiwe.
Me Tanya Pettay umwunganira yavuze ko Ngeze amaze imyaka 29 afunzwe, asobanura ko uyu mugororwa yagaragaje impinduka mu myitwarire, yemera uruhare mu byaha yakatiwe, arabyicuza, kandi ko yarengeje bibiri bya gatatu by’igifungo yakatiwe.
Uyu munyamategeko yibukije uru rwego ko tariki ya 5 Gicurasi 2026, Ngeze yanditse ibaruwa igaragaza ko yemera byuzuye umwanzuro w’urugereko rw’ubujurire rwa ICTR, kandi ko adashidikanya ku byaha byamuhamye.
Yavuze kandi ko yicuza ku bw’ibyabaye ku bazize Jenoside n’abayirokotse, ngo nubwo amagambo ye adashobora gukuraho ububabare bwatewe n’ibyaha byakozwe.
Me Pettay yavuze ko nyuma y’icyemezo cyo mu 2022 cyo kwanga ubusabe bwa Ngeze bwo kugabanyirizwa igihano, yakomeje kwerekana impinduka nziza no gutanga ubutumwa bushishikariza abantu kubana mu mahoro.
Muri ubu busabe, uyu munyamategeko yavuze ko Ngeze yitandukanyije n’imyumvire ishingiye ku ivanguramoko kandi ko yagaragaje ubushake bwo kugira uruhare mu bikorwa byo gukumira amakimbirane no guteza imbere amahoro.
Me Pettay yamenyesheje IRMCT ko Ngeze adashaka gusubira mu Rwanda kuko ngo afite ubwoba bwo koherezwa i Kigali. Yagaragaje ko ashaka gutura mu kindi gihugu cyagizwe ibanga, agafashirizwayo n’umuryango we.
Mbere yo gufata icyemezo, IRMCT isuzuma uburemere bw’ibyaha umugororwa aba yarahamijwe, imyitwarire ye muri gereza, ibimenyetso by’uko yahindutse cyangwa atahindutse ndetse niba yaramaze bibiri bya gatatu by’igifungo yakatiwe.
Tariki ya 17 Kamena 2024, na bwo Ngeze yari yandikiye IRMCT ayisaba kumwimurira muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye i La Haye mu Buholandi. Yasobanuye ko ari ho yabona ubuvuzi bukwiye bujyanye n’uburwayi bwe, bitandukanye no muri Bénin.
Tariki ya 28 Mata 2026, Umucamanza Graciela yanze ubu busabe, asobanura ko raporo ebyiri z’isuzuma abaganga bakoze kuri Ngeze zitagaragaza ko arembye ku buryo yakwimurirwa muri gereza itangirwamo ubuvuzi bwisumbuye i La Haye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!