00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nduhungirehe yashimye u Buholandi butarebera abajenosideri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 August 2026 saa 08:43
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yashimye u Buholandi ku bw’uruhare bukomeje kugira mu kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho nyuma y’uko urukiko rwo mu Buholandi ruhamije Eugène Ntambara icyaha cya Jenoside rumukatira igifungo cya burundu.

Ntambara yabaye umuntu wa gatatu ukurikiranywe, agahamwa n’ibyaha bya Jenoside ndetse agakatirwa n’ubutabera bwo mu Buholandi, nyuma ya Joseph Mpambara na Yvonne Basebya.

Mu butumwa yanditse ku rubuga rwa X, Nduhungirehe yavuze ko u Buholandi ari kimwe mu bihugu by’u Burayi bikomeje kugira uruhare rukomeye mu guhana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “U Buholandi, bwagize kandi uruhare mu gushyigikira urwego rw’ubutabera mu Rwanda nyuma ya Jenoside, ni kimwe mu bihugu by’u Burayi bifite uruhare rukomeye mu kugeza imbere y’ubutabera abakoze Jenoside, kandi turabishimira.”

Yagaragaje ko nubwo hari abajenosideri bamaze gukurikiranwa, hakiri abandi bakekwaho uruhare muri Jenoside bakiri mu iperereza mu Buholandi, asaba ko inzego zibishinzwe zakomeza kwihutisha imanza zabo kugira ngo ubutabera bugere ku barokotse n’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Eugène Ntambara, wahoze ari konseye wa segiteri akaba n’umukuru w’Interahamwe muri Komini Mbazi, yahungiye mu Buholandi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Akurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi barenga ibihumbi 10 bari bahungiye kuri Stade ya Bwiza muri Komini Mbazi, ubu ni mu Karere ka Huye.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko igihano cyahawe Ntambara ari isomo ku bandi bajenosideri bihishe mu mahanga, kuko Jenoside ari icyaha mpuzamahanga kidashobora gusaza kandi gihanwa n’Isi yose.

Ati “Iri ni isomo no ku bandi bajenosideri babuyera mu mahanga kuko Jenoside ari icyaha mpuzamahanga kidasaza, gihanwa n’Isi yose.”

Urukiko rwo mu Buholandi rwahamije Eugène Ntambara icyaha cya Jenoside ku wa 28 Kanama 2026 rumukatira igifungo cya burundu.

U Buholandi kandi bwigeze kohereza mu Rwanda abandi bakekwaho Jenoside barimo Jean-Baptiste Mugimba na Jean-Claude Iyamuremye uzwi nka “Nzinga”, aho bahamijwe ibyaha bagahanwa n’ubutabera bw’u Rwanda.

Nduhungirehe yashimye u Buholandi butarebera abajenosideri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages