00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndahiro Valens ’Papy’ yagizwe umwere

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 June 2026 saa 04:58
Yasuwe :

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwagize Ndambendore Valens uzwi nka Ndahiro Valens Papy umwere ku byaha yari akurikiranyweho birimo gutukana mu ruhame n’icyo gutangaza amakuru y’ibihuha.

Uyu mwanzuro wasomwe kuri uyu wa 12 Kamena 2026, urukiko rugaragaza ko ikirego Ubushinjacyaha bwari bwatanze nta shingiro gifite kandi ko uyu munyamakuru nta ndishyi agomba gutanga.

Uru rubanza rushingiye ku nkuru yakozwe na Ndahiro, itangazwa kuri BTN TV mu 2024. Yagaragazaga uburyo umushoramari witwa Ndayisenga Matherne wo mu Murenge wa Muhima yifashishije ‘caterpillar’ asiza ikibanza, agafunga inzira y’abaturage, inzu zabo zigasigara ku manga, banavuga ko yafashe ku butaka bwa Leta.

Nyuma yo gutangaza iyi nkuru, habayeho ibiganiro bibiri biyivugaho, byatambutse kuri televiziyo ebyiri, aho Ndahiro yabyitabiriye nk’umutumirwa wasobanuraga uko ikibazo giteye.

Ibyo ni byo byatumye Ndahiro aregwa n’uyu mushoramari icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha no gutukana mu ruhame.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko muri ibyo biganiro n’inkuru harimo amagambo yo gutukana arimo aho uwo mushoramari yagereranyijwe n’ifuku, inkirabuheri n’inkebebe ndetse ko no ku bijyanye n’ikibanza cya Ndayisenga harimo ibitari ukuri byatangajwe.

Ndahiro yahakanye ibyaha byombi, avuga ko yakoze inkuru kinyamwuga, ashyiramo ibitekerezo by’abaturage, ibya Ndayisenga hamwe n’ubuyobozi kandi inkuru inemezwa n’ushinzwe gutokora inkuru muri BTN TV, bigaragaza ko yari nta makemwa.

Ibyo ngo byanatumye ubuyobozi bufata umwanzuro wo guhagarika igikorwa cyo gusiza icyo kibanza kugeza n’ubu ndetse n’abaturage barabyishimira cyane kandi Ndayisenga acibwa amande ya miliyoni 9 Frw.

Ku cyaha cyo gutukana mu ruhame, Ndahiro yavuze ko mu myaka 15 amaze mu mwuga w’itangazamakuru adashobora gutuka umuntu, yongeraho ko niba inkuru yakoze irimo amakosa y’umwuga icyo kibazo cyari kujyanwa mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC).

Ku kijyanye no kugereranya uwo mushoramari n’ifuku, Ndahiro yavuze ko ibyo ari abaturage babivuze kandi ko adakwiye kuzizwa ibitekerezo by’abandi.

Ndahiro yavuze ko uwo mushoramari ari gushaka gukanga itangazamakuru kuko niba yarahombejwe n’amakuru yatangajweho, atasaba ifaranga rimwe ry’u Rwanda.

Mu rubanza rwari rwabaye tariki ya 14 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu munyamakuru igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya 1.200.000 Frw. We yari yasabye kugirwa umwere.

Icyemezo cy’Urukiko kivuga ko rwasanze ikirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite, rwemeza ko NDAMBENDORE Valens adahamwa n’icyaha cyo gutukana mu ruhame.

Rwemeje kandi ko NDAMBENDORE Valens adahamwa n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, kandi ko indishyi NDAYISENGA Matherne aregera muri uru rubanza adakwiye kuzihabwa.

Ubushinjacyaha bwari bwarasabiye Ndambendore Valens gufungwa imyaka itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages