00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndahiro Valens agiye gusubira mu rukiko

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 October 2026 saa 02:51
Yasuwe :

Umunyamakuru Ndambendore Valens uzwi nka Ndahiro Valens Papy agiye gusubira mu rukiko kuburana ibyaha aregwa birimo gutukanira mu ruhame no gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.

Ibyaha aregwa bishingiye ku nkuru yakozwe na Ndahiro, itangazwa kuri BTN TV mu 2024.

Yagaragazaga uburyo umushoramari witwa Ndayisenga Matherne wo mu Murenge wa Muhima yifashishije ‘caterpillar’ asiza ikibanza, agafunga inzira y’abaturage, inzu zabo zigasigara ku manga, banavuga ko yafashe ku butaka bwa Leta.

Nyuma yo gutangaza iyi nkuru, habayeho ibiganiro bibiri biyivugaho, byatambutse kuri televiziyo ebyiri, aho Ndahiro yabyitabiriye nk’umutumirwa wasobanuraga uko ikibazo giteye.

Ibyo ni byo byatumye Ndahiro aregwa n’uyu mushoramari icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha no gutukanira mu ruhame.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko muri ibyo biganiro n’inkuru harimo amagambo yo gutukana arimo aho uwo mushoramari yagereranyijwe n’ifuku, inkirabuheri n’inkebebe ndetse ko no ku bijyanye n’ikibanza cya Ndayisenga harimo ibitari ukuri byatangajwe.

Mu rubanza rwabaye tariki ya 14 Gicurasi 2026, Ndahiro yahakanye ibyaha byombi, avuga ko yakoze inkuru kinyamwuga, ashyiramo ibitekerezo by’abaturage, ibya Ndayisenga hamwe n’ubuyobozi kandi inkuru inemezwa n’ushinzwe gutokora inkuru muri BTN TV, bigaragaza ko yari nta makemwa.

Ibyo ngo byanatumye ubuyobozi bufata umwanzuro wo guhagarika igikorwa cyo gusiza ikibanza ndetse n’abaturage barabyishimira cyane kandi Ndayisenga acibwa amande ya miliyoni 9 Frw.

Ku cyaha cyo gutukanira mu ruhame, Ndahiro yavuze ko mu myaka 15 amaze mu mwuga w’itangazamakuru adashobora gutuka umuntu, yongeraho ko niba inkuru yakoze irimo amakosa y’umwuga icyo kibazo cyari kujyanwa mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC).

Ku kijyanye no kugereranya uwo mushoramari n’ifuku, Ndahiro yavuze ko ibyo ari abaturage babivuze kandi ko adakwiye kuzizwa ibitekerezo by’abandi.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu munyamakuru igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya 1.200.000 Frw. We yari yasabye kugirwa umwere, avuga ko uyu mushoramari ari gushaka gukanga itangazamakuru.

Tariki ya 12 Kamena 2026, urukiko rwagize Ndahiro umwere, rugaragaza ko ikirego Ubushinjacyaha bwatanze nta shingiro gifite kandi ko uyu munyamakuru nta ndishyi cyangwa ihazabu agomba gutanga.

Ubushinjacyaha bwajuririye uyu mwanzuro mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Urubanza rw’ubujurire ruzaba ku wa 14 Ukwakira 2026.

Ndahiro Valens agiye kuburana mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages