Musenyeri Dr. Mugisha yaburanye urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku wa 5 Gashyantare 2025, asaba kurekurwa by’agateganyo kubera uburwayi, ndetse anahamya ko adashobora gutoroka ubutabera kuko ari umuntu ufite umuryango kandi aho aba hazwi.
Umwanzuro Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwasomye kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, uvuga ko rwategetse ko Musenyeri Dr. Mugisha Samuel afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko ibyaha akurikiranyweho bikomeye bihanishwa igifungo cy’imyaka irenze ibiri.
Rwanashingiye kandi ku kuba hagikorwa iperereza, bityo ngo mu gihe yaba afunguwe by’agateganyo ashobora kubangamira ibikorwa by’iperereza.
Musenyeri Mugisha ntiyari mu cyumba cy’iburanisha, gusa hari abo mu muryango we barimo umugore we, abapasiteri bo mu itorero Angilikani n’abaturage basanzwe.
Uyu mushumba akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza no gukoresha umutungo wa Diyoseze mu nyungu ze bwite mu gihe yayiyoboraga, itonesha n’icyenewabo n’ibindi.
Ibibazo Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel avugwamo byatangiye kuvugwa mu ntangiriro za 2024, ubwo bamwe mu ba pasiteri bo muri EAR Diyoseze ya Shyira bahindurirwaga imirimo n’inshingano bigafatwa nko kwikiza abashakaga kubangamira imigambi ye.
Byarakomeje bifata indi ntera kugeza aho muri Nyakanga na Kanama 2024, abo Bashumba birukanywe mu nshingano nk’uko babimenyeshejwe mu ibaruwa yo ku wa 14 Kanama 2024.
Hasezerewe Pasiteri Kubwayo Charles na Pasiteri Kabaragasa J. Baptiste ari na bo batanze ubuhamya ku byaha akurikiranyweho.
Ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ubushinjacyaha buvuga ku cyaha cyo kwiha inyungu zinyuranye n’amategeko, bwagaragaje ko hari amagi y’inkoko abana bo mu bigo by’amashuri ya Diyoseze ya Shyira bagaburirwaga, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, aho rwiyemezamirimo avuga ko yayaguraga kwa Musenyeri.
Bwagaragaje ko ibi bitari bikwiye kuko uyu mugabo ari we wayoboraga iyi diyoseze, ibyafashwe nko kwiha isoko.
Hari kandi umucanga wubakishijwe isoko rigezweho rya EAR Diyoseze ya Shyira ryari riri kubakwa i Musanze ariko Musenyeri Dr. Mugiraneza ashyiraho itegeko ribuza izindi modoka kuwutwara uretse iye yo mu bwoko bwa FUSO.
Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel yagaragaje ko ibirebana n’amagi yahabwaga abana, hatarimo kumenya aho rwiyemezamirimo yabaga yayakuye ahubwo ko icy’ingenzi kwari ugukurikirana ko hatabamo ubundi buriganya bwo kuyavutsa abayagenewe.
Ku birebana n’ikoreshwa ry’imodoka ye mu mirimo y’ubwubatsi, Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel yasobanuye ko hari komite yafataga imyanzuro mu bikorwa byose bijyanye n’imirimo y’ubwubatsi kandi ko mu nshingano yari afite zo kuyobora Diyoseze atari kujya mu byo gukurikirana ngo amenye imodoka zitemerewe gutwara ibikoresho by’ubwubatsi.
Yahakanye kandi ibyo Ubushinjacyaha bumurega ko nyuma yo kugirwa Umushumba wa Diyoseze yahise agira umugore we umuyobozi wa Mother’s Union, yemeza ko n’abandi ariko babikora bityo ko n’uwo mwanya atari we wawushyizeho. Yavuze ko ibyo bitakabaye icyaha akurikiranwaho.
Ku cyaha cy’uko yororeye inka ze mu rwuri rwa Diyoseze ruherereye mu Karere ka Musanze, n’icy’uko imodoka ya Diyoseze yayikoreshaga mu kuzitundira ubwatsi, ndetse abashumba be bagahembwa na Diyoseze, yagihakanye avuga ko inka ze uko ari 19 azororeye mu rwuri rwa Diyoseze ruherereye mu ishyamba rya Gishwati mu Karere ka Nyabihu, kandi ko ubwo yajyaga ku buyobozi yasanze n’abandi Basenyeri bagiye bamubanjiriza ari ho bororeraga izabo; bityo ko atumva impamvu byakwitwa icyaha.
Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel yatawe muri yombi ku wa 21 Mutarama 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!