Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mugore yatwitse uyu mwana w’imyaka 11 amuhora ko yagiye ku ishuri tariki ya 2 Gashyantare 2026 kandi Leta yari yatanze ikiruhuko, agataha mu rugo ku mugoroba.
Ifoto yafashwe uyu mwana igaragaza ibisebe bitatu binini ku kibuno, bivugwa ko yatewe n’ipasi yatwikishijwe n’umubyeyi we.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Karima Ndayambaje Augustin, yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo uyu mugore nahamwa ubu bugizi bwa nabi, azaburyozwe.
Yagize ati “Amakuru y’umubyeyi ukekwaho gutwikisha umwana we ipasi ni impamo, ndetse Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza kugira ngo nahamwa na byo azabibazwe.”
Uyu mwana yajyanywe mu ivuriro kugira ngo yitabweho. Gitifu Ndayambaje yasobanuye ko abaganga bamaze kumusezerera, akaba ari gufashirizwa mu rugo.
Umubyeyi ukekwaho ubu bugizi bwa nabi afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!