00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda imiryango 2833 yatse gatanya mu 2023/24

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 3 September 2024 saa 02:40
Yasuwe :

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda igaragaza ko imiryango 2833 ariyo yatse gatanya mu mwaka ushize, ibintu bikomeje gutera benshi kwibaza impamvu imanza nk’izo zikomeje kwiyongera.

Mu manza mbonezamubano zakiriwe n’inkiko mu 2023-2024, zingana na 25,481, iziza ku isonga ni izirebana no gutandukana burundu kw’abashakanye kuko zigize dosiye 2833.

Nubwo bimeze bityo ariko bigaragara ko habayeho igabanyuka ugereranyije n’umwaka wari wabanje kuko wo ibirego byari byinjiye mu nkiko birebana na gatanya byari 3075, bisobanuye ko hagabanyutseho dosiye 242 bigize 7%.

Iyi raporo igaragaza uko ibikorwa by’ubutabera byagenze mu 2023-2024, igaragaza ko mu manza mbonezamubano hatanzwe ibirego 693 byo gihindura ibyemezo by’umutungo naho indishyi zikomoka kutubahiriza masezerano hatanzwe ibirego 692.

Ni mu gihe gusimbura inyandiko ndangamimerere hatanzwe ibirego 646, ihererekanyamutungo ritimukanwa hatangwa ibirego 632, mu gihe ibirego by’amasezerano ari 553.

Ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa 2024-2025 kuri uyu wa 2 Nzeri 2024, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, yavuze ko mu mwaka batangiye bazashyiraho gahunda y’umwihariko mu kuburanisha imanza z’umuryango.

Ati “Mu cyumweru cyahariwe ubucamanza hatanzwe ubusabe ku manza zashyirwamo imbaraga zimwe muri izo harimo ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, ariko by’umwihariko imanza z’umuryango ni ho dushaka gushyira imbaraga cyane.”

Itegeko rigenga abantu n’umuryango riheruka kuvugururwa ndetse zimwe mu mpamvu zagaragajwe harimo n’uko gatanya ziyongereye cyane mu myaka itanu ishize kuko nko 2018 imiryango yemerewe gatanya binyuze mu nkiko yari 1311.

Mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n’inkiko gutandukana mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3213. Raporo y’Ibikorwa by’Ubucamanza ya 2021-2022, igaragaza ko ikibazo cyari kiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ari ugutandukana burundu kw’abashakanye aho mri uwo mwaka abatandukanye bagera ku 3322.

Bimwe mu bituma abantu basaba gatanya harimo ko umuntu ashobora guhitamo gusezerana n’undi kandi afite gahunda yo kugabana nawe imitungo kuko iyo mwavanze umutungo mugabana mukaringaniza kabone nubwo mwaba mumaranye imyaka ibiri gusa mu gihe ufite ibimenyetso bikwemerera kubona gatanya.

Ibyo byatumye harimo ingingo zivugururwa ku birebana na gatanya cyane ko hari aho byari bimaze kumera nk’intwaro ku bashaka imitungo kuko hari ubwo benshi babaga barasezeranye ivangamutungo risesuye ku buryo nibatandukana bazagabana buri umwe akeguka 50% by’imitungo bari bafite.

Ingingo 156 y’itegeko rishya iteganya ko iyo habayeho iseswa ry’ivangamutungo rusange biturutse kuri gatanya, abashyingiranywe bagiye gutandukana bataramarana imyaka itanu babana, umucamanza ashobora gutegeka ko batagabana imitungo n’imyenda baringanije.

Iri tegeko byitezwe ko rizagabanya umubare wabasaba gatanya wakomeje gutumbagirwa mu myaka itanu ishize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .