00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu rubanza rwa Rwamucyo, Umunye-Congo wibasira u Rwanda yariye indimi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 29 June 2026 saa 05:44
Yasuwe :

Umunyamakuru Patrick Mbeko ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yariye indimi ubwo yari akomeje kunenga uburyo u Bufaransa n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) byakurikiranye Abanyarwanda bwaketseho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mbeko w’imyaka 45 y’amavuko atuye muri Canada, aho avuga ko akorera akazi k’ubujyanama mu bijyanye n’umutekano. Ni umwe mu Banye-Congo bamaze igihe kinini bakurikira ibibera mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ariko bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanibasira Leta y’u Rwanda ku mugaragaro.

Tariki ya 26 Kamena 2026, ubwo Mbeko yatangaga ubuhamya nk’inzobere mu rubanza rwa Dr. Eugène Rwamucyo uri kujurira ibyaha bya Jenoside yahamijwe n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, yashatse kwerekana ko imanza z’Abanyarwanda baburanishijwe na ICTR n’u Bufaransa zabayemo kubogama.

Mbeko wirindaga gukoresha inyito ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994’, yagaragaje ko anenga ubutabera bw’u Bufaransa kuba buburanisha gusa Abanyarwanda bo ku ruhande rwatsinzwe, anahamya ko ubutabera bw’iki gihugu cy’i Burayi atari bwo bubakoraho iperereza.

Ati “Ntabwo ndi hano kugira ngo nshinje ubutabera, kandi icyo nabonye ni uko ababuranishijwe ari abo ku ruhande rwatsinzwe intambara. Ni mu Bufaransa habera imanza ariko Leta y’u Rwanda ni yo ikora iperereza, Leta y’u Rwanda ni yo ibishinzwe.”

Umuryango CPCR uharanira uburenganzira bw’abakorewe ibyaha bitabiriye urubanza rwa Dr. Rwamucyo wamaganye amagambo ya Mbeko, ugaragaza ko kuvuga ko Leta y’u Rwanda ari yo ikora iperereza ku Banyarwanda baburanishirizwa mu Bufaransa ari ikinyoma.

Kuri ICTR yaburanishije Abanyarwanda benshi baketsweho kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, Mbeko yavuze ko abagenzacyaha bayo na bo bagowe no gukora iperereza rifatika mu Rwanda.

Umunyamategeko Alice Zarka wunganira abakorewe ibyaha yasobanuriye Mbeko uburyo abagenzacyaha b’u Bufaransa bagiye gukora iperereza mu Rwanda, bakaganira n’abatangabuhamya, bakanakusanya ibimenyetso mu bwisanzure no mu bwigenge.

Mbeko yabaye nk’ugorora imvugo ku bakoze iperereza, agira ati “U Bufaransa bwagiye mu Rwanda gukora iperereza buhagarikiwe n’u Rwanda, kandi ibyo birahagije. Ntekereza ko n’abatangabuhamya…ICTR yahuye n’ikibazo cyo kwizera abatangabuhamya.”

Mbeko uvuga ko yagaragaje ko ababazwa n’uko Abanyarwanda baburanishirizwa mu Bufaransa, aho kugira ngo bitwe “abakekwaho kuba abere”, bitwa “abakekwaho ibyaha”, aho ibyo bigaragara mu binyamakuru kandi ngo byanageze mu butabera bw’u Bufaransa.

Yavuze ko icyakoze ari ubwa mbere yitabiriye urubanza mu Rukiko rwa Rubanda rwo mu Bufaransa. Abajijwe icyo ashingiraho avuga ibyo atiyumviye cyangwa ngo abibone mu rukiko, yasubije ko yabiganiriyeho n’abantu bo mu butabera ariko ngo ntashobora kubahishura.

Uyu Munye-Congo yavuze ko no muri ICTR, Abanyarwanda baburanishijwe batigeze bitwa abakekwaho kuba abere, ahubwo ko baburanishijwe nk’abakekwaho gukora ibyaha. Yasobanuye ko na byo yabimenyeye mu nyandiko z’imyanzuro y’uru rukiko no mu biganiro yagiranye n’abo mu Rwanda, “bavuga uko ibintu byari bimeze”.

Perezida w’iburanisha, amaze kumva icyizere gike Mbeko afitiye ubutabera bw’u Bufaransa, yamubajije niba abona Urukiko rwa Rubanda rufite ubushobozi bwo kuburanisha abantu nka Rwamucyo, asubiza ko mu buryo buziguye ko budafite ubwo bushobozi kuko ngo Leta y’u Rwanda ifitemo ijambo rikomeye.

Uyu mutangabuhamya yagaragaje ko kutizera ubutabera bw’u Bufaransa gushingira ku kuba budakurikirana Umuryango FPR Inkotanyi uri ku butegetsi bw’u Rwanda.

Ati “Yego ubutabera bw’u Bufaransa bushaka kugaragaza ukuri, ariko ikibazo ni ‘Ese bufite ubushobozi bwo gukurikirana FPR?’ Kubera ko niba ICTR itarakurikiranye FPR, niba urwego nka ICTR rwari rufite ubushobozi bwose n’ubwo rwahawe n’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, rutarabikoze, ubutabera bw’u Bufaransa rwakemura iki kibazo?”

Mbeko yabajijwe niba yarigeze akandagira mu Rwanda byibura ku buryo yasobanura ibyaho nk’ubihagazeho, asubiza ko atigeze ahagera. Umunyamategeko Paruelle yamubajije impamvu, asobanura ko atayivuga kuko ngo iyo dosiye yarapfundikiwe.

Yagize ati “Kutajyayo bifite impamvu. Sinsobanura ibiri muri dosiye zapfundikiwe.”

Uyu mutangabuhamya watumijwe n’abanyamategeko ba Dr. Rwamucyo yabajijwe niba yarigeze ahura na Rwamucyo, asobanura ko bahuye rimwe ubwo uyu Munyarwanda yajyaga gushyira umukono ku gitabo cye yamurikiye i Bruxelles mu Bubiligi.

Ati “Ntekereza ko ari igihe namurikaga igitabo cyanjye i Bruxelles. Ntekereza ko yaje kugishyiraho umukono. Namushyize mu gitabo cyanjye. Nifashishije ibyo yakoze.”

Mbeko yabajijwe niba azi ibyaha Dr. Rwamucyo akurikiranyweho, asubiza ko azi ko harimo icyo gukora Jenoside, ariko ko atigeze ashishikazwa no kumenya ibirambuye kuri iyi dosiye.

Patrick Mbeko yabwiye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris ko ibyo avuga ari ibyo yabwiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages