Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2026, ubwo yatangizaga amahugurwa y’abacamanza, abanditsi b’inkiko n’abashakashatsi, ku micire y’imanza zijyanye n’ubutaka n’umuryango.
Mukantaganzwa yagaragaje ko ibibazo by’imanza zirebana n’umuryango zikomeje kwiyongera mu nkiko, bityo abacamanza bakwiye kugira ubushishozi.
Yagize ati “Mu manza mbonezamubano zaregewe inkiko mu myaka itatu ishize, imanza zifitanye isano n’umuryango n’ubutaka ni zo zari ziganje. Mu buryo bw’imibare imanza 40.272 zari iz’umuryango naho imanza 4.034 zari iz’ubutaka. Mu manza mbonezamubano bigaragara ko izirebana n’umuryango n’ubutaka ari zo nyinshi ziregerwa inkiko.”
Ni yo mpamvu aya mahugurwa yateguwe hagamijwe guhuza imyumvire kuri ayo mategeko yombi kugira ngo ibibazo bisa bijye bikemurwa mu buryo bumwe mu nkiko zose.
Yasobanuye ko hateguwe ayo mahugurwa hagamijwe guhuza imyumvire hagati y’abacamanza ku itegeko rigenga abantu n’umuryango no ku itegeko rigenga ubutaka, asaba abacamanza kungurana ibitekerezo hashingiwe no ku bibazo bahura na byo mu kazi kabo ka buri munsi.
Yasabye kandi abacamanza n’abanditsi kuzabyaza umusaruro amahugurwa y’iminsi itanu bagiye guhabwa kugira ngo azabafashe kunoza imikorere.
Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, Kaliwabo Charles, yagaragaje ko impamvu usanga imanza z’umuryango n’izirebana n’ubutaka ziba nyinshi kandi zikwiye kwitonderwa mu kuzifataho icyemezo, zirebana cyane n’ubuzima bw’abaturage umunsi ku wundi.
Ati “Ibi byose birebana n’ubuzima bw’umuntu. Umuntu rero ari ku butaka, atuye ku butaka, arya ibibuvuyeho, icyo gihe rero iyo impaka zidakemuriwe aho ngaho n’ibindi ntabwo bigenda neza. Twiteze ko imanza zizacibwa nyuma y’aya mahugurwa zizaba zitanga ubutabera bukwiye.”
Yanasobanuye ko nubwo hari gushyirwa imbaraga mu gukemura ibibazo hisunzwe ubuhuza, abacamanza n’abanditsi bahugurwa kugira ngo imanza bakiriye na zo bazazice uko bikwiriye.
Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, Nyiramurava Geneviève, yashimangiye ko ubumenyi bazakora muri ayo mahugurwa bagiye kumaramo iminsi itanu, buzabafasha kunoza neza ibyo bakoraga mu guca imanza zirebana n’umuryango ndetse n’izirebana n’ubutaka.“



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!