00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu bantu 1200 bakekwaho Jenoside basabiwe gutabwa muri yombi, haburanishijwe 63

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 June 2026 saa 07:54
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga n’ubutwererane hagati y’ibihugu muri Minisiteri y’Ubutabera, Dr. Wibabara Charity, yerekanye ko mu mpapuro 1.199 u Rwanda rwohereje mu mahanga z’abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu 63 gusa ari bo bamaze kugezwa imbere y’ubutabera.

Abo barimo 32 boherejwe mu Rwanda baburanishwa ku byaha bya Jenoside mu gihe abandi 31 baburanishirijwe mu bihugu byiyemeje kubaburanisha.

Dr. Wibabara yabigarutseho kuri uyu wa 29 Kamena 2026 ubwo Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi n’abari abakozi ba CND bishwe muri Jenoside.

Uyu muyobozi yerekanye ko inkiko gacaca zaciye imanza 1.958.000 zisoje imirimo zatanze dosiye 71.658 ku Bushinjacyaha Bukuru, z’abari ku rutonde rw’abakoze Jenoside ariko batorotse ubutabera.

Muri izo dosiye ni ho hakuwemo izo mpapuro zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha u Rwanda rwohereje mu bihugu 33 byo hirya no hino ku Isi.

Kugeza ubu abantu 32 boherejwe mu Rwanda n’ibihugu kugira ngo baburanishwe; 19 muri bo boherejwe hakoreshejwe uburyo bwo kubirukana.

Abo barimo barindwi birukanywe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bane baturutse muri RDC, batatu baturutse muri Uganda, babiri baturutse muri Malawi, umwe waturutse muri Congo-Brazzaville, umwe wirukanwe n’u Buholandi n’uwirukanwe na Canada.

Hari kandi 12 boherejwe binyuze mu masezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha barimo babiri boherejwe na Danemark, batatu boherejwe n’u Buholondi, babiri boherejwe na Norvège, umwe woherejwe n’u Budage, Dr. Léon Mugesera wavuye muri Canada na batatu boherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha ari bo (Munyagishari Bernard, Pasiteri Uwinkindi Jean na Ntaganzwa Ladislas).

Uretse abo hari abandi 31 baburanishirijwe mu bindi bihugu byiyemeje kubaburanisha aho kubohereza mu Rwanda nk’u Bufaransa, u Bubiligi n’ibindi.

Dr. Wibabara yagaragaje ko kuba abantu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi batarahanwa bigira ingaruka ku itangwa ry’ubutabera, kuba bakomeza kuyobya abakiri bato binyuze mu gukwirakwiza ibinyoma, abandi bakwifatanya n’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yakomeje ati “Kutabahana, bikoma mu nkokokora gahunda yo Kwibuka na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge burambye…Iyo badashyikirijwe ubutabera, bugabanya cya cyizere abarokotse bari bafitiye ubutabera, kubera ko hatabayeho guhana inkozi z’ibibi.”

Dr. Wibabara yerekanye ko RDC ari cyo gihugu cyahawe inyandiko nyinshi zirenga 400. Bityo ko kutabahana bigira uruhare mu kubiba urwango muri icyo gihugu n’Akarere k’Ibiyaga bigari.

Yavuze ko hari imbogamizi zirimo ubushake buke bwa politiki ku bihugu mu kubakurikirana, impamvu z’amategeko n’amasezerano y’imikoranire yo kohererezanya abanyabyaha, ababonye ubwenegihugu, abahindura imyirondoro n’abagenda basaza bakaba bapfa bataburanishijwe.

Uretse abo 63 baburanishijwe ariko hari n’abandi 72 baburanishijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

Me Kabasinga Florida yerekanye ko ikintu gikomeye gikwiye gushyirwamo imbaraga muri iki gihe ari ukurwanya imvugo z’urwango kuko ari ho ibikorwa bya Jenoside bihera.

Yakomeje agaragaza ko imvugo z’urwango ari wo musingi w’ikorwa rya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Ati ”Hatari imvugo z’urwango ntabwo Jenoside yabaho. Ni yo mpamvu Leta yakoze Jenoside yashyize imbere gushyiraho radio ibiba urwango, itangazamakuru ribiba urwango, kugira ngo bisakare ahantu hose.”

Yagaragaje ko urebye mu Karere imvugo z’urwango zikomeje gukwirakwira kandi bishobora guteza akaga nubwo usanga ibindi bihugu bisa n’aho ntacyo bibibwiye.

Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yagaragaje ko hakenewe kongera imbaraga mu kwegera abaturage cyane cyane urubyiruko kugira ngo rurusheho kumenya neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yerekanye ko imvugo z’urwango ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziteye impungenge, bigahumira ku mirari kubona hari ibihugu bizishyigikira.

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda yasabye ibihugu bitaratera intambwe yo kuburanisha cyangwa kohereza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakibirimo kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera kubishyiramo imbaraga.

Yasabye Abasenateri n’Abadepite gukomeza gushyira imbaraga mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no guhangana n’abapfobya, bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwigisha abato amateka y’ukuri.

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda, yagaragaje ko Inteko Ishinga Amategeko ifite inshingano zo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside igihabwa intebe mu Karere
Bane bari abakozi ba CND bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bibutswe
Mugenzi Jean Claude yagaragaje uko yarokowe n'Inkotanyi nyuma y'uko abicanyi bamurashe, bakanica se na mukuru we
Depite Izere Ingrid Marie Parfaite akurikiye impanuro zatanzwe na Perezida wa Sena, Dr. Kalinda
Visi Perezida wa Sena, Mukabaramba Alvera
Perezida w'Umutwe w'Abadepite Kazarwa Gerturde, yitabiriye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba CND bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Soline, nyuma yo gucana urumuri rw'icyizere
Abadepite n'Abasenateri bagaragarijwe ko ubutabera mpuzamahanga budakora uko bikwiye ku bakekwaho ibyaha bya Jenoside bihishe mu bihugu bitandukanye
Abasenateri n’Abadepite basabwe gukomeza gushyira imbaraga mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda no guhangana n’abapfobya
Kabasinga Florida yasabye ko habaho gukurikirana abagifite imvugo z'urwango mu Karere
Umuhanzi Musinga yafashije abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka mu ndirimbo ze zinyuranye
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga n'ubutwererane hagati y'ibihugu muri Minisiteri y'Ubutabera, Dr. Wibabara Charity, yerekanye ko abantu 63 gusa ari bo bamaze kuburanishwa mu bantu 1199 bashyiriweho impapuro zibata muri yombi
Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Uwineza Beline.
Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mussa Fazil Harerimana, akurikiye ubuhamya bwa Mugenzi Jean Claude
Perezida w’Ihuriro Rikumira Jenoside, Ipfobya n’Ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF), Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yagaragaje ko hakiri icyuho mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Amafoto: Nzayisingiza Fidele


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages