00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Dr Ugirashebuja yaciye amarenga yo kugabanya uburemere bw’ibihano bitangwa n’inkiko

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 9 July 2026 saa 04:42
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda yatangaje ko kuva mu 2022 kugeza mu 2024 abantu bakatiwe igifungo nibura kuva ku myaka 15 kugeza kuri burundu barenga 9000 kandi muri bo harimo n’abakiri urubyiruko. Yavuze ko hakenewe kugabanya ibihano kugira ngo himakazwe gahunda yo kugorora.

Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yabigarutseho ku wa 8 Nyakanga 2026 ubwo yagiranaga ikiganiro n’Abadepite kuri Politiki y’Ubutabera Mpanabyaha yashyizweho mu 2022.

Ni ikiganiro cyagarutse ku byagezweho n’iyi politiki imaze imyaka ine, ibiteganyijwe ndetse n’imbogamizi zigihari.

Dr. Ugirashebuja yavuze ko iyi politiki igamije gufasha umuryango mugari kubona ubutabera mpanabyaha bwubakiye ku bufatanye bw’inzego mu kugenera rubanda n’ibyarwo ubutabera mu buryo burambye.

Iyi politiki igamije kunoza ubutabera binyuze mu kwimakaza ikoranabuhanga, kongera uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, kugabanya umubare w’abafungwa n’inzira ndende z’imanza n’ibindi bijyanye n’ubutabera bujyanye n’igihe.

Dr. Ugirashebuja ati “Mbere y’uko iyi politiki ijyaho ibirarane mu manza byari hejuru cyane biri kuri 62% kuko muri NST1 byagombaga kugera kuri 30% ariko byari byarazamutse ahubwo. Ubu mu mwaka ushize w’ubutabera byari bimaze kugabanyuka bigera kuri 49%. Ubu uyu munsi bigeze kuri 42%, bivuze ko iyo politiki yatumye bigabanyukaho 20%.”

Mbere y’iyi politiki kandi ubucucike muri gereza bwari buri ku kigero cya 144,5% ariko ubu bugeze kuri 97% ndetse kimwe mu byabigizemo uruhare ni ibihano bisimbura igifungo ubu byatangiye gutangwa.

Ati “Uyu munsi hari abantu 858 bakora ibi bihano nsimburagifungo. Kuva iyi politiki yajyaho kandi uburyo bwo gukemura ikibazo hagati y’ukekwaho icyaha n’uwakoze icyaha buzwi na ‘plea bargaining’ bumaze gufasha gukemura imanza 35.878 zitigeze zijya muri bya birarane by’imanza.”

Ubuhuza bushingiye ku kwemera icyaha na bwo buri gutanga umusaruro kuko Dr. Ugirashebuja yavuze ko mu mezi 10 ashize hakemuwe imanza zigera ku 1.707 zari zamaze kugera mu nkiko n’izindi 10.889 zakemukiye mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Iyi politiki ubu yahaye ububasha Ubugenzacyaha ngo bube ari bwo bushyingura amadosiye kuko mbere byakorwaga n’Ubushinjacyaha. RIB imaze gushyingura imanza 195.000 zakabaye ubu ziri mu Bushinjacyaha bituma imanza zijya mu nkiko zigabanyuka.

Icyakora iyo politiki hari ibikorwa byayo bikiri mu nzira harimo imishinga irindwi y’amategeko agomba kuvugururwa kuri ubu akiri kunozwa ndetse n’ibindi bigisaba ingengo y’imari ihagije ngo bibashe gushyirwa mu bikorwa.

Mu byamaze kugerwaho muri iyo politiki harimo kuvugurura Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano aho ubu abacamaza bahawe uburenganzira bwo kugabanyiriza abantu ibihano mu gihe hari impamvu nyoroshyacyaha.

Dr. Ugirashebuja yahamije ko hari ibigikenewe kuvugururwa muri iryo tegeko kuko abakatirwa igifungo cy’igihe kirekire ari benshi.

Ati “Harimo ibindi bikeneye ko bizagenda bivugururwa kugira ngo tugere kuri rya hame ryo kugira ubutabera bukurikije ibiteganywa n’iyi politiki. Ingero za vuba zigaragara ni izo kuva mu mwaka wa 2022-2024 ku bantu bagiye bakatirwa igifungo cy’igihe kirekire.”

Muri iyo myaka ibiri abantu 234 bafite imyaka 18-25 bakatiwe igifungo cya burundu, abandi 429 bafite imyaka 26- 40 bahabwa icyo gihano, kimwe na 264 barengeje imyaka 40.

Abakatiwe igifungo cy’imyaka 20 kugeza kuri 25, harimo abafite imyaka 18-25 bagera kuri 589, abafite imyaka 26-40 ni 895 na ho abarengeje imyaka 40 ni abantu 377.

Abantu 2.255 bafite imyaka 18-25 bakatiwe igifungo cy’imyaka iri hagati ya 15 na 20, abari hagati y’imyaka 26-40 bakatiwe icyo gifungo bagera kuri 3.100 mu gihe abarengeje imyaka 40 ari abantu 985.

Dr. Ugirashebuja ati “Ibi bihano tugomba kubisubiramo kugira ngo bitugeze kuri rya hame ryo kugorora abantu kugira bashobore gusubira mu muryango mugari. Ahanini twasanze abenshi bari mu kigero cy’urubyiruko mu myaka iri hagati ya 18 na 35. Tuzabiganiraho turebe ibigomba guhinduka.”

Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu y’ibikorwa bya 2024/25 igaragaza ko abantu bari bafungiwe mu magororero 14 yo mu Rwanda muri uwo mwaka bose hamwe bari 74.253.

Abarenga 9000 bakatiwe ibihano birenga imyaka 15 kugeza kuri burundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages