00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwizera Olivier yakatiwe igifungo cy’umwaka usubitse

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 6 Nyakanga 2021 saa 05:03
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahanishije umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kwizera Olivier, igifungo cy’umwaka umwe usubitse nyuma y’uko we na bagenzi be barindwi bahamijwe icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Kwizera Olivier yareganwaga na Ntakobisa David, Runanira Amza, Mugabo Ismael, Mugisha Adolphe, Rumaringabo Wafiq, America Djuma na Sinderibuye Seif.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Nyakanga 2021, ni bwo basomewe imyanzuro nyuma y’uko bari baburanye ku wa 28 Kamena 2021.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije bose icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Umwanzuro warwo uvuga ko bahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe usubitse. Iyo urukiko rutanze igihano gisubitse biba bivuze ko uwagihawe iyo akoze icyaha igihe yahawe kitarangiye [kuri Kwizera na bagenzi be ni ukuvuga mbere y’umwaka], mu bihano bindi ahabwa na cya kindi utarangije cyongerwaho.

Kwizera na bagenzi be bazafatanya gutanga amagarama y‘urukiko ahwanye n’ibihumbi icumi (10 000Frw), aya batayatanga kuva uru rubanza rubaye ndakuka.”

Urukiko rwategetse kandi ko urumogi rwafatiriwe rutwikwa, uru rubanza rukimara kuba itegeko mu gihe kujurira ari iminsi mirongo itatu (30), ibarwa kuva umunsi uru rubanza rwasomeweho.

Me Safari Ibrahim wunganira Kwizera yabwiye IGIHE ko bashimye umwanzuro w’urukiko kuko igihano gisubitse ari kimwe mu byo bari basabye, gusa ashimangira ko namara guhura n’umukiliya we bazabyigaho bakareba niba bajurira.

Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Nyuma yo kurekurwa n’Ikipe y’Ingabo mu 2016, yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro za 2019.

Mu 2015 ni bwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Nkuru ‘Amavubi’.

Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC ari na yo abarizwamo kugeza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020/21.

Kwizera Olivier [iburyo] n'abo bareganwaga bakatiwe igifungo cy’umwaka usubitse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .