Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Nyiramasuhuko yabaga iwe mu Mujyi wa Butare. Abatangabuhamya bagaragaje ko yagenzuraga bariyeri zafatirwagaho Abatutsi zirimo n’iyabaga hafi y’urugo rwe.
Amateka agaragaza ko nyuma y’iyicwa rya Habyarimana Jean Baptiste, Umututsi wayoboraga Perefegitura ya Butare, Nyiramasuhuko yahamagariye Interahamwe zirimo izari ziyobowe n’umuhungu we, Arsene-Shalom Ntahobali gutsemba Abatutsi bose.
Abatangabuhamya bavuze ko Nyiramasuhuko yategetse Interahamwe kwica Abatutsi urubozo no kubica kandi ko mbere yo kubica, yazihaye itegeko ryo kujya zibanza kubafata ku ngufu.
Muri Kamena 2011, urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwakoreraga i Arusha muri Tanzania, rwakatiye Nyiramasuhuko n’umuhungu we igifungo cya burundu.
Nyiramasuhuko n’umuhungu we wigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) bahamijwe ibyaha birimo kugira gutegura umugambi wa Jenoside, kuyikora, gushishikariza kuyikora n’ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo iyicarubozo no gutanga itegeko ryo gufata ku ngufu.
Uyu munyapolitiki n’umuhungu we barajuriye, mu Ukuboza 2015 ICTR ibagabanyiriza igihano, ikigeza ku gifungo cy’imyaka 47.
Raporo z’umuryango CPCR uharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside zigaragaza ko amateka ya Nyiramasuhuko yagarutsweho mu rubanza rw’ubujurire rwa Dr. Rwamucyo ruri kuba kuva tariki ya 9 Kamena 2026.
Tariki ya 3 Nyakanga, umutangabuhamya uvuga ko azi Dr. Rwamucyo kuva mu 1993, yavuze ko yamubonye kuri bariyeri i Butare ari umwe n’abo mu muryango wa Maurice Ntahobali, barimo Nyiramasuhuko, Shalom Ntahobali, Chrysostome Nkezabahizi wari Umuyobozi wa ONAPO.
Yabwiye urukiko ko Dr. Rwamucyo n’abandi bari kuri iyi bariyeri bose bari bambaye impuzankano y’igisirikare kandi ko bari bafite imbunda. Yasobanuye ko byagaragaraga ko ari bo bayoboye Interahamwe zicaga Abatutsi.
Umuryango CPCR ugaragaza ko Dr. Rwamucyo yari afitanye umubano ukomeye kandi w’igihe kirekire na Nyiramasuhuko, kandi ko uyu muganga yagaraye kenshi muri ‘agenda’ y’uyu munyapolitiki yagaragazaga inama bombi bahuriyemo.
Tariki ya 7 Nyakanga, Dr. Rwamucyo yavuze ko ataziranye na Nyiramasuhuko kandi ko batigeze bavugana cyangwa ngo bagirane gahunda, icyakoze ko bigeze kubisikanira ku biro bya ONAPO i Butare.
Yabajijwe kuri agenda ya Nyiramasuhuko agaragaramo, asubiza ko uwo atari we, ahubwo ko azi undi "Eugène Rwamucyo w’i Butare", bityo ko uwo wundi ari we ugaragara muri ako gatabo.
Tariki ya 9 Nyakanga, Umushinjacyaha yongeye kwibutsa uyu muganga ko nimero ye ya telefone igaragara muri ‘agenda’ ya Nyiramasuhuko, asubiramo ko hari undi “Eugène Rwamucyo wari i Butare” bityo ko iyo nimero ari iy’undi.
Dr. Rwamucyo wari ukomeje gusabwa ibisobanuro ku mubano we na Nyiramasuhuko, yahinduye imvugo, avuga ko hari impamvu ari uwa nyuma ku rutonde rw’abanditse muri iyi agenda kandi ko inyandiko zidasa, ati “Kubera iki nongerewe kuri za agenda?”
Uyu muganga yemeye ko ugaragara muri agenda ya Nyiramasuhuko ari we ariko ko abamushyizemo batigeze babimumenyesha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!