Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko uyu mwanzuro w’amateka ushimangira ukuri kwari kuzwi na bose ariko uyu muganga yageragezaga guhisha.
Mu mpamvu Rwamucyo yahaye urukiko mu kwerekana ko nta ruhare yari kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo ko umugore we, Mukabanyana Mamérique yari Umututsikazi, ariko Minisitiri Bizimana yagaragaje ko icyo cyari ikinyoma.
Minisitiri Bizimana yagize ati “Si Umututsikazi. Yarahamagajwe ngo ashyigikire umugabo we, avuga ko nta ndangamuntu igaragaza ubwoko yari afite mbere no mu gihe cya Jenoside. Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa. Buri Munyarwanda mukuru yasabwaga kwitazwa indangamuntu igaragaza ubwoko bwe. Iyi karita yarokoye Abahutu kuri za bariyeri, yicisha Abatutsi.”
Dr. Rwamucyo yayoboraga ikigo cy’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda cyari gishinzwe ubuvuzi rusange (CUSP) cyari i Butare. Yabwiye urukiko ko haba ho no ku bitaro bikuru bya kaminuza bya Butare (CHUB) nta Mututsi n’umwe wahiciwe mu gihe cya Jenoside.
Minisitiri Bizimana yasobanuye ko Urukiko Gacaca rwahamije Rwamucyo ubwe kwica Cécile Nyirasikubwabo wari umukozi wa CUSP, afatanyije na Félicité Musanganire na we wari umukozi w’iki kigo.
Ati “Abandi bakozi b’Abatutsi bari abakozi ba CUSP bishwe mu gihe cya Jenoside ni Gasana Callixte na Mukamusoni Césarie. Rwamucyo abazi neza. Ariko mu Rukiko rwa Rubanda, yakomeje kubashyingura mu bitekerezo bye, nk’uko yabikoze mu 1994 ubwo yatangaga amabwiriza, anakayobora ibikorwa byo gushyingura imibiri y’Abatutsi agamije kuzimangatanya ibimenyetso bya Jenoside.”
Rwamucyo kandi yavuze ko nta muganga cyangwa umuforomo azi wagize uruhare muri Jenoside i Butare, gusa Minisitiri Bizimana yagaragaje ko imyanzuro y’inkiko Gacaca ivuguruza uyu muganga kuko zahamije abaganga 29 n’abaforomo 31 ibyaha bya Jenoside.
Minisitiri Bizimana yasobanuye ko mu baganga n’abaforomo bahamijwe ibi byaha harimo abakoreraga muri CHUB, CUSP, Labophar, CARAES i Ndera mu Mujyi wa Kigali no mu bitaro bya Kabutare mu Mujyi wa Butare.
Yatanze urugero rwa Dr. Jotham Nshimyumukiza wayoboraga CHUB, wahamijwe n’Urukiko Gacaca kwica abaforomo barimo Jean-Claude Karekezi ndetse n’abarwayi b’Abatutsi; Dr. Pascal Habarugira wahamijwe kwica umuforomo Venantie Mukangango na Dr. Berthe Nyiraruhango wahamijwe kwica umwana w’Umututsi n’umuforomo Hawa Uzamukunda.
Minisitiri Bizimana kandi yagaragaje ko Dr. Aloys Nyagasaza yahamijwe kwica umuforomo witwaga Bernadin Nduwayezu, Dr. Emmanuel Twagirayezu ahamywa guha Interahamwe n’abasirikare bo mu ishuri ry’abofisiye bato (ESO) abarwayi b’Abatutsi kugira ngo babice.
Ati “Mu bicanyi bahamijwe ibyaha n’inkiko Gacaca harimo abaforomo n’abakozi ba CUSP bakoranaga bya hafi na Rwamucyo, akenshi bagakorera ku mabwiriza ye cyangwa bagakora ibyo bateguranye.”
Aba bakozi ba CUSP avuga harimo Uwimana Thérèse Musabyemariya Marceline, Mukamurangwa Marie Rose, Nyiramisago Thérèse, Kantengwa Annonciata na Mukamurinda Philomène; bose bamaze kurangiza ibihano bari barakatiwe hagati yo mu 2007 na 2008.
Minisitiri Bizimana yatangaje ko Dr. Rony Zachariah wari ushinzwe guhuza ibikorwa by’umuryango w’abaganga batagira imipaka, MSF, mu Rwanda kuva muri Gashyantare 1994, aho yakoreraga muri CHUB mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje uruhare rw’abaganga muri Jenoside.
Dr. Rony yabwiye Urukiko rwa Rubanda ko abantu bari hagati ya 150 na 200 barimo abakozi ba CHUB n’abarwayi b’Abatutsi bakuwe muri ibi bitaro ku ngufu, bicwa na bagenzi babo, Interahamwe n’abasirikare bakoreraga muri ESO i Butare.
Minisitiri Bizimana ati “Ikindi kimenyetso ni uko nyuma ya Jenoside, ubuyobozi bwa CHUB bwashyize umuhate mu kumenya abakozi n’abarwayi b’Abatutsi biciwe mu bitaro no mu nkengero zabyo. Habonetse amazina 82. Aba bantu bahabwa icyubahiro, bakavugwa mu bikorwa ngarukamwaka byo kwibuka bibera kuri CHUB.”
Mu rubanza rw’ubujurire, Rwamucyo yabwiye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris ko muri Komini akomokamo ya Gatonde muri Perefegitura ya Ruhengeri na Su-Perefegiture ya Busengo habaga umuryango umwe w’Abatutsi; ashaka kumvikanisha ko nta Jenoside yahabaye.
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko iki ari ikinyoma, kuko muri Gatonde habaga Abatutsi benshi bishwe mu gihe cya Jenoside, kandi ko abanyapolitiki n’abahanga bakomoka muri iyi komini barimo Ferdinand Nahimana uri mu bashinze RTLM na Ndagijimana Jean Claude bagize uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside ku rwego rw’igihugu.
Ati “Abatutsi bazize Jenoside muri Gatonde bishwe guhera tariki ya 8 Mata 1994, bigenzurwa na Su-Perefe wa Busengo, Dismas Nzanana, wakatiwe igifungo cya burundu n’ubutabera bw’u Rwanda. Biciwe mu duce twinshi turimo ku biro bya Su-Perefegitura ya Busengo, kuri Kiliziya ya Janja, ku Rukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri no mu mugezi wa Mukungwa na Nyabarongo.”
Minisitiri Bizimana yatangaje ko Abatutsi bo muri Gatonde bibasiwe kuva mu Ukwakira 1990 ubwo ingabo za RPA zatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, kuko abenshi barafunzwe babeshyerwa kuba ibyitso bya FPR Inkotanyi, nyamara bazira ubwoko bwabo.
Yagaragaje ko guhamya ibyaha no gukatira abantu nka Dr. Rwamucyo ari intambwe ikomeye ubutabera bw’u Bufaransa buri gutera mu guha ubutabera abazize Jenoside, kandi ko byerekana ko guhungira kure bidashobora gutuma umuco wo kudahana uhabwa intebe.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!