Ababuranishwa ni Gen Maj Alengbia Nzambe wahoze ari umuyobozi w’akarere ka gisirikare ka 34 na Komiseri Ekuka Lipopo Jean-Romuald wari Guverineri w’agateganyo w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’urupfu rwa Gen Maj Peter Cirimwami.
Harimo kandi Brig Gen Yamba Tene Danny wari umujyanama mukuru wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru mu by’umutekano, Brig Gen Papy Lupembe wari umuyobozi wa Brigade ya 11 y’ingabo zari zishinzwe gutabara aho rukomeye na Mukuna Tumba Eddy Léonard wari Komiseri wungirije.
Ubwo bagezwaga mu rukiko bwa mbere tariki ya 13 Werurwe 2025, abanyamategeko babo bagaragaje ko uru rubanza rukwiye kubera mu muhezo kugira ngo batazamena amabanga y’urugamba rukomeje.
Me Bokolombe Tshitsha yagize ati “Hari ingabo ziri ku rugamba. Gusohora amakuru arebana n’ibanga rya gisirikare byagira ingaruka ku migendekere y’imirwano.”
Ku wa 20 Werurwe, Urukiko Rukuru rwagaragaje ko icyifuzo cy’aba banyamategeko gifite ishingiro, rwemera ko uru rubanza rubera mu muhezo. Rwasobanuye ko itangazamakuru n’abo mu miryango y’aba bofisiye batemerewe kurwitabira.
Umwanzuro ukimara gufatwa, uru rubanza rwahise rutangira mu mizi ku wa 20 Werurwe. Ikizamenyekana ni imyanzuro izafatwa, ubwo ruzaba rurangiye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!