Ku wa 4 Kanama 2026, Viola Eli Bibi Albert yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umwarimu we wigisha muri imwe muri kaminuza zo mu Mujyi wa Kigali. Urukiko rwamugize umwere ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho, ruvuga ko nta bimenyetso bihagije byari bihari ngo kimuhame.
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko hari ibimenyetso bigaragaza ko Viola yakoze n’icyaha cyo gukoresha ibikangisho, ndetse ko igihano yahawe n’urukiko rw’ibanze ari gito ugereranyije n’uburemere bw’ibyabaye.
Urubanza rukomoka ku kibazo cyabaye ku wa 4 Kamena 2026, ubwo Viola wari umunyeshuri muri iyi kaminuza yajyaga muri laboratwari y’ishuri aho umwarimu we yari ari, amusaba kumwongerera amanota ku isomo yari yatsinzwe.
Ubushinjacyaha buvuga ko nyuma yo kwangirwa kongererwa amanota, Viola yahise atangira gukubita umwarimu we, amukubita inshyi mu maso, amurya inzara mu maso ndetse aranamuniga, kugeza ubwo abandi bari aho babatandukanije.
Uyu mwarimu yabwiye abagenzacyaha ko uyu munyeshuri yamusabye kumwongerera amanota ku isomo yari yatsinzwe atabikoreye, abyanze undi aramukubita.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko nyuma yo gukubita umwarimu we, Viola yamubwiye amagambo y’ibikangisho ko iyo baba bari bonyine yari kumwica ndetse ko ari we utuma atsindwa amasomo.
Mu iburanisha, Viola yemeye ko yakubise umwarimu we, avuga ko yabitewe n’umujinya wo gutsindwa amasomo, ariko ahakana ko yaba yaramukangishije kumwica.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse kandi ko Viola yishyura umwarimu we indishyi zingana n’ibihumbi 700 Frw, zirimo amafaranga ya avoka, ikurikiranarubanza, amagarama n’indishyi z’akababaro.
Mu bujurire bwashyikirijwe Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha busaba ko urukiko rwemeza ko Viola ahamwa n’ibyaha byombi, ari byo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no gukoresha ibikangisho, maze agahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 500.000 Frw.
Ubushinjacyaha busobanura ko igihano cy’imyaka itatu kigizwe n’igifungo cy’umwaka umwe ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse n’imyaka ibiri ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho.
Icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gishobora kujuririrwa mu gihe kitarenze iminsi 30, ari na byo byatumye Ubushinjacyaha butanga ubujurire busaba ko urubanza rwongera gusuzumwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!