00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KIAC yamuritse ikoranabuhanga rizihutisha ubukemurampaka

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 25 April 2025 saa 03:01
Yasuwe :

Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC) cyamuritse ikoranabuhanga rya E-Case Managament rizajya ryifashishwa mu kwihutisha ubukemurampaka bikanagabanya ikiguzi cyabwo mu Rwanda.

KIAC yamurikiye abafatanyabikorwa bayo barimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, n’izindi nzego zo mu runana rw’ubutabera ku wa 24 Mata 2025.

E-Case Managament ya KIAC, izajya ifasha abagana KIAC gutanga ibirego, gukurikirana ibirego byabo ndetse no kumenya amakuru ajyanye na byo yose kuva urubanza rutangiye kugeza rurangiye.

Izafasha KIAC mu bijyanye no kwandika ibirego, gukusanya amakuru ajyanye na byo ikazaba ikiraro gihuza impande bafasha cyane cyane kwihutisha serivisi z’ubukemurampaka ndetse no kugabanya ikiguzi cy’ubukemurampaka.

Umunyabanga Mukuru wa KIAC, Mugabe Victor, yahamije ko hakoreshejwe ikoranabuhanga serivisi zizihuta.

Ati “Turizera ko izafasha abatugana baba Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga ndetse n’igihugu cyacu cyigakomeza kugaragara neza nk’igihugu giteza imbere ikoranabuhanga, giteza imbere serivisi zinoze, zihuse, kandi ziguze macyeya kandi noneho tukanarengera Isi yacu tubungabunga ibidukikije.”

Mugabe yagaragaje ko mu Rwanda ubukemurampaka bwo mu Rwanda bwizewe ku buryo bugaragara ku rwego mpuzahamanga kandi binakurura abashoramari benshi b’abanyamahanga.

Ati “U Rwanda ruri mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika bifite ubukemurampaka bukora neza, iyo ubukemuramampaka bukora neza mu gihugu bikurura abashoramari b’abanyamahanga.”

“Iyo bashoye imari yabo mu Rwanda akenshi mu buryo bwo gukemura amakimbirane bahitamo uburyo butari inkiko kuko akenshi bahitamo kubinyuza mu bukemurampaka.”

KIAC ni ikigo cyashinzwe mu 2012 ku gitekerezo cy’abikorera bo mu Rwanda, igitekerezo cyashyigikiwe na Leta hagamijwe gufasha abacuruzi n’abandi bakora ibikorwa bibyara inyungu ndetse n’abashoramari, mu gukemura amakimbirane mu buryo bwihuse bitarinze kwitabaza inkiko.

Uretse kuba ifasha abafitanye amakimbirane kuyakemura mu buryo bunoze kandi bwihuse, KIAC inahugura abantu mu gukemura amakimbirane mu by’ubucuruzi, baba abakora mu by’amategeko ndetse n’abakora mu yindi myuga itandukanye igira aho ihurira n’iterambere ry’igihugu.

Aba ni bamwe mu bagize uruhare mu ikorwa ry'iri koranabuhanga
Umunyabanga Mukuru wa KIAC, Mugabe Victor, yavuze ko iri koranabuhanga ryakozwe kugira ngo ryifashishwe mu kwihutisha serivisi z’ubukemurampaka
Inzego zitandukanye zigize urunana rw'ubutabera zari zitabiriye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .