00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Yanditswe na Nshimiyimana Théogène
Kuya 17 September 2026 saa 05:25
Yasuwe :

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa

Ku wa 17 Nzeri 2026 nibwo haburanishijwe urubanza rw’umugore witwa Mukansanga Marie Thérèse uri mu kigero cy’imyaka 60 n’umukobwa we witwa Mukansanga Marie uri mu kigero cy’imyaka 30.

Icyaha cyabereye mu mudugudu wa Bukokora mu kagari ka Taba mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi.

Ubushinjacyaha buvuga ko taliki ya 22 Ukuboza 2025 mu gitondo cya kare umusaza witwa Ndamyumuntu Festo yiciwe iwe akubiswe ikintu mu mutwe aho yishwe n’umugore we afatanyije n’umukobwa we maze bafata umurambo bawushyira mu nzu baricecekera ntibagira amakuru batanga ndetse ntibagira uwo bamenyesha biza kuvumburwa n’abaturage.

Raporo yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi bwa gihanga bikoreshwa mu butabera igaragaza ko nyakwigendera yishwe n’ikintu yakubiswe mu mutwe.

Ubushinjacyaha busaba urukiko ko abaregwa buri wese yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu kuko n’umukobwa wa nyakwigendera uregwa mbere yemeraga icyaha ariko ubu akaba agihakana.

Mukansanga umugore wa nyakwigendera yemera ko yishe umugabo we bikomotse ku kurwana kuko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ndetse basanzwe barwana aho ayo makimbirane ashingiye ku businzi agasaba urukiko ko yababarirwa kuko Atari agamije kwica umugabo we.

Yagize ati"Ndasaba imbabazi kuko ibyabaye sinari nabigambiriye"

Mukanyandwi uregwa nawe kwica se afatanyije na nyina yavuze ko atishe se ahubwo nyina bareganwa yamuhamagaye mu gitondo amubwira ko se yapfuye ajya kureba asanga umurambo uryamye mu ruganiriro baterura umurambo bawujyana mu cyumba bityo agasaba kurenganurwa akaba yagirwa umwere.

Yagize ati"Ku mugoroba wa taliki ya 21 Ukuboza 2026 twari twasangiye inzoga ndataha njya iwanjye kuko nsanzwe mfite urugo nongeye kugaruka mama ambwiye ko papa yapfuye"

Umucamanza yatangaje ko azafata icyemezo mu Ukwakira 2026.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages