Ihame rimwe mu butabera ni uko ‘ubutabera butinze buba butakiri ubutabera.’ Ku barokotse Jenoside benshi, urupfu rwa Kabuga si iherezo ry’ubutabera ahubwo ni inkuru y’ubutabera bwatinze.
Kabuga yavukiye i Byumba mu 1935, aba umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda n’umwe mu bavugaga rikumvikana bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubushinjacyaha bwamushinje kuba umwe mu bashishikarije abantu kwica Abatutsi, bitanyuze gusa mu kubaha amafaranga, ahubwo yanifashishije icengezamatwara, ibikoresho n’ibikorwa bya politiki.
Kabuga yabaye Perezida wa komite yatangije Radiyo-Televiziyo RTLM yamburaga Abatutsi ubumuntu, igahamagarira abantu kubatsemba, rimwe na rimwe ikarangira abicanyi aho baherereye n’aho bihishe.
Yanashinjwe gushyigikira no gutera inkunga Interahamwe zirimo umutwe w’intagondwa zamwitiriwe, wakoreraga mu Mujyi wa Kigali.
Abashinjacyaha bagaragaje ko Kabuga yakusanyije amafaranga yaguzwe intwaro n’amasasu, agura imihoro yakwirakwijwe mu Nterahamwe, anakoresha ijambo yari afite mu gushyigikira ibikorwa bya Jenoside byabaye kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994.
Nyuma y’umwaka Jenoside ihagaritswe n’ingabo za RPA, Kabuga yahungiye mu mahanga.
Mu myaka 26, umwe muri ba ruharwa bashakishwaga yagerageje gutoroka ubutabera nubwo urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwa ICTR rwari rwaramushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi.
Igihe yamaze yihisha ubutabera cyatumye hibazwa byinshi ku barimo abakomeye bashobora kuba baramukingiraga ikibaba mu mahanga. Abarokotse Jenoside benshi bamaze igihe batekereza ko atari gushobora gukomeza kwihisha atabifashijwemo n’abo hanze.
Ubwo abashinzwe umutekano mu Bufaransa bamufatiraga i Paris muri Gicurasi 2020, byasaga n’aho igihe cyo kumukanira urumukwiye cyegereje.
Urubanza rwe rwatangiye muri Nzeri 2022 i La Haye mu Buholandi, ashinjwa ibyaha birimo gukora Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside, ubwicanyi no kurimbura imbaga, ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ariko ubutabera bwamaze imyaka myinshi butegerejwe muri dosiye ya Kabuga ntibwigeze buboneka.
Kuva urubanza rwatangira, abacamanza bakiraga raporo z’abaganga z’urudaca zivuga ko ubuzima bwa Kabuga bwarushagaho kuzamba, atakaza ubushobozi bwo kwibuka ibyabaye.
Muri Nzeri 2023, urukiko rwa Loni rwanzuye ko Kabuga atagishoboye kuburana, ruhagarika urubanza rwe by’agateganyo, runagaragaza ko nta mahirwe ahari y’uko azakira.
None Kabuga yapfiriye muri kasho ya Loni mu Buholandi, adaciriwe urubanza ku byaha yakurikiranyweho.
Ku Rwanda, urupfu rwa Kabuga rusize ibyiyumviro bishaririye by’uko umwe mu bashinjwe gutera inkunga Jenoside no gukora ibishoboka ngo ishyirwe mu bikorwa, yacitse ubutabera, atari uko yagizwe umwere, ahubwo kubera ko igihe kinini yamaze yihishe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!