Twahirwa Seraphin kuri ubu ari kuburanishwa mu Rukiko rwa Rubanda rwo mu Bubiligi, kubera ibyaha bya Jenoside akurikiranyweho. Ni ibyaha bivugwa ko yakoreye muri Segiteri ya Gikondo mu duce twa Karambo, Gatenga, Kigarama n’ahandi.
Bamwe mu bari baturanye na we mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza ko uyu mugabo wayoboye interahamwe yari umuntu ugira amahane n’urugomo mbere ya Jenoside.
Abatuye mu Kagali ka Karambo bazi neza Twahirwa Seraphin mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza ubuzima yabayemo n’uburyo yitwaraga ku baturanyi be n’imibanire ye n’abandi.
Umucekuru mukuru uvuga ko azi Twahirwa akiri umusore, yavuze ko yari umuntu warangwaga n’imyitwarire idasanzwe.
Yavuze ko ubwo hapfaga uwitwaga Bucyana wabarizwaga muri MDR, Twahirwa yakoresheje abaturage bose inama ababwira ko nihagira uwo mu ishyaka rye rya MRND wicwa Abatutsi bose azabatwikira mu nzu.
Uyu mukecuru asobanura ko Twahirwa yari yaranditse amazina y’Abatutsi bagombaga kwicwa na mbere ya Jenoside ndetse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yarukoreshaga abahamagaza bamwe akabicira iwe abandi akabateza Interahamwe ze zikabica.
Yagiza ati “Nta muntu yababariye, nta gihe yigeze abana neza n’abantu kuko na mbere ya Jenoside wabonaga ko afite imyitwarire y’urugomo. Yafataga abagore ku ngufu ndetse muri Jenoside hari abo yiciraga iwe mu rugo akoresheje imbunda.”
Undi wari uturanye na Twahirwa yavuze ko uwo yashakaga kwica yamutumagaho Interahamwe zabaga iwe zikamujyana.
Ati “Nk’uko Yezu bamushyiriye Pilato ngo bamubambe ni nako Twahirwa yari ameze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Undi yavuze ko Twahirwa Seraphin yari afite Interahamwe ze zari zarahawe imyitozo ya Gisirikare, ku buryo ngo zakoreshwaga mu bikorwa by’urugomo na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko buri Nterahamwe yahembwaga 3000 Frw buri cyumweru. Ibyo byatumye urugomo rwazo rugera ku bari bafite amafaranga.
Abatutsi bari bifite bishyuzwaga buri munsi n’Interahamwe ndetse na buri butike ikishyura ibihumbi bitatu bya buri cyumweru yishyuzwaga n’Interahamwe.
Hari uwatanze amakuru ko nyuma y’uko izo Nterahamwe za Twahirwa zivuye guhabwa imyitozo zahise zishingwa kugenzura no kurara irondo ariko wasangaga zikoresha imbunda.
Uwiciwe umugabo na Twahirwa yasobanuye ko ubwo yajyaga kumwica yamwisabiye kutamwica urubozo undi ahitamo kumurasa.
Uyu mubyeyi yavuze ko n’Abatutsi basigaye nta n’umwe Twahirwa yari akunze ahubwo ko yari azi ko agomba kugenda abica bose kugeza ubwo yahungaga Igihugu.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza ko Twahirwa yari afite ubugome budasanzwe kuko byanatumye Interahamwe ze zica umuryango wa Roger Ndengeyingoma wari ugizwe n’abantu 11 batwikiwe mu nzu.
Umukobwa wa Ntaganda Innocent nawe wishwe na Twahirwa, yavuze ko na mbere ya Jenoside se yasoreraga Twahirwa mbere y’uko yinjira iwe kuko yari umucuruzi.
Igitangaje ngo ni uko uko Ntaganda yishyuraga Twahirwa yanahabwaga gitansi y’uko yishyuye umusanzu.
Yasobanuye ko ku wa 7 Mata 1994, Interahamwe zageze iwabo zije kubatwara, zivuga ko Twahirwa azitumye se. Ntaganda yagerageje kumvikana na zo bigeraho azemerera ibihumbi 200Frw barayanga bahitamo kumushyikiriza uwamubatumye.
Uwo mukobwa wari ufite umwana w’amezi atandatu yarokowe n’uko muri icyo gihe yihishe munsi y’igitanda birangira batamubonye atangira kugenda yihishahisha.
Aba baturage bavuga ko uruhare rwa Basabose, rutagaragarira buri wese kuko we yari umunyemari ibye byaberaga mu butegetsi bwo hejuru mu gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umwe mu bazi Basabose, yagaragaje ko icyo bazi ari uko yaguze inzu ya Pasiteri Bizimungu mu cyamunara kandi akaba n’umunyamigabane muri Radio RTLM.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza ko nubwo Twahirwa Seraphin na Basabose Pierre bari kuburanishirizwa mu Bubiligi ariko nibura byongera kubaha icyizere cy’uko bazahabwa ubutabera.
Umwe yagize ati “Turashima Igihugu cyacu, uko gufatwa biradusubizamo imbaraga ko tuzabona ubutabera. Bagiye badukorera badukorera ibintu biteye ubwoba badusiga turi impfubyi. Ni bahanirwe urubakwiye, ubutabera bukore akazi kabwo.”
Mugenzi we yagize ati “Njyewe nshengurwa n’uko numva ngo yagiye ahakana ibyaha aregwa. Twifuza ko twabona ubutabera bwuzuye, uriya muntu (Twahirwa) yamaze igihe hano iwacu turamuzi neza ni we watwiciye abavandimwe, abaturanyi n’inshuti.”
Urubanza rwa Twahirwa Seraphin na Pierre Basabose rumaze ibyumweru bibiri ruburanishwa aho kuri ubu hagezweho abatangabuhamya ku mpande zombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!