Uyu mwanzuro ushimangira uwari warafashwe tariki ya 30 Ukwakira 2024, wafashwe urubanza rw’ubujurire rwa Rwamucyo rumaze igihe kirenga ukwezi ruburanishwa. Yunganirwaga n’abanyamategeko barindwi, nyuma yo gutandukana na babiri bamwunganiye ubushize.
Ibyaha Rwamucyo yahamijwe byakorewe mu bice byo mu yahoze ari Perefegitura ya Butare birimo Ngoma, Gishamvu, Ndora na Huye, mu gihe yari Umuyobozi w’ikigo cy’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda cyari gishinzwe ubuvuzi rusange (CUSP).
Me André-Martin Karongozi uri mu bunganiye abaregera indishyi mu rubanza rwa Rwamucyo, yatangarije IGIHE ko uru rubanza rwaranzwe n’ibikorwa bidasanzwe byibasiraga abarokotse Jenoside na Leta y’u Rwanda.
Yavuze ko ari ubwa mbere Umunyarwanda uburana ibyaha bya Jenoside mu Bufaransa yari yunganiwe n’Umunyarwanda mugenzi we, uwo akaba ari Harelimana Jean Baptiste, wize mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) mu Mujyi wa Butare.
Uyu munyamategeko yasobanuye ko urubanza rwa Rwamucyo rugitangira, abagize itsinda rigize umuryango wiyise Baho wigeze gukusanya inkunga yo gushyigikira uyu muganga mu rubanza bakoreye imyigaragambyo mu rukiko, umucamanza arabasohora.
Yagize ati “Umunsi wa mbere, abarokotse bavuye mu Rwanda, bafashe indege baje gutanga ubuhamya, uwari umaze gutanga ubuhamya ni uwo nunganira.Tugiye kubona tubona abantu barahagurutse muri urwo ruhande rwicayemo umuryango wa Rwamucyo n’abamushyigikiye, babiri bafite n’amabendera, umwe yambaye mask y’umukara, bavuga ngo Kagame, ngo iki…”
Me Karongozi yavuze ko amagambo yahungabanyije cyane abo yunganira, umwe muri bo wari umaze iminota 30 atanze ubuhamya ajyanwa ku bitaro mu mbangukiragutabara.
Yasobanuye ko abajandarume bahise bafata aba bantu bigaragambije, babasohora mu rukiko kandi ko ibyabaye byafashwe amashusho ashobora kwifashishwa mu iperereza rizabakorwaho.
Ati “Icyo ni ikintu gikomeye kuko kugira ngo umunsi wa mbere abarokotse baje gutanga ubuhamya, ntabwo ari ibintu byapfuye kubaho. Byari bipanze.”
Uyu munyamategeko yavuze ko abitabiraga uru rubanza batangaga amakuru buri munsi, bakibasira abanyamategeko bunganira abaregera indishyi, bakoresheje imbuga nkoranyambaga.
Me Karongozi yavuze ko ubwo urubanza rwaganaga ku musozo, hari abamushinje kujya kureba Rwamucyo, bamuhimbira ibyo atavuze. Mugenzi we, Me Richard Gisagara na Michel Laval na bo baribasiwe.
Yasobanuye ko abashyigikiye Rwamucyo bari bateguye umugambi wo kujya mu rukiko bagera muri 200 kugira ngo bashyire igitutu ku bunganira abaregera indishyi, ariko ko ibyo babimenye, bamenyesha urukiko, rufata ingamba zo gukaza umutekano.
Igitangaje muri uru rubanza, nk’uko Me Karongozi yabivuze, ni uko Rwamucyo ari we Munyarwanda wakurikiranyweho uruhare muri Jenoside waherekejwe n’abantu benshi bamushyigikiye kandi ko hashobora kuba harimo abagize uruhare muri Jenoside.
Yavuze ko Rwamucyo yitabaje abatanyabuhamya bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo umunyamakuru Patrick Mbeko ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Augustin Ndindiliyimana wayoboye jandarumori y’u Rwanda na Hervé Deguine ushinja Abatutsi ibinyoma.
Me Karongozi yatangaje ko muri uru rubanza, Rwamucyo yagaragarije urukiko ko gereza itamworoheye kuko ngo ubwo yayigeragamo mu 2024, yakoropye umwanda wari warashyizwemo.
Ati “Umunyururu bigaragara ko wamuriye kuko kuva 2024 nubwo yari yarajuriye, yaburanaga afunzwe. Kandi biranumvikana, nta munyururu uba mwiza. Umwe mu bavoka be yamuhatiye kuvuga bimwe wenda atari kutubwira ku giti cye by’ingorane yagiye ahurira na zo, avuga ko yagombye koza n’aho ari burare, abandi bahanduje, urumva aho nshaka kuganisha.”
Rwamucyo yavuze ko yunamira abishwe mu gihe cya Jenoside, kandi ko yumva ububabare bw’abarokotse. Me Karongozi yagaragaje ko uyu muganga yabivuze agamije kugusha neza urukiko kugira ngo ruzamworohereze, asohoke muri gereza afungiwemo i Paris.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!