00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbogamizi mu gukurikirana abakekwaho Jenoside n’ingengabitekerezo yahawe intebe: Kabasinga twaganiriye

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 April 2025 saa 07:44
Yasuwe :

Kabasinga Florida, wabaye Umushinjacyaha mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, yagaragaje zimwe mu mbogamizi bakunze guhura nazo mu gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zirimo abagoreka amateka mu Rukiko no kuba bamwe mu bacamanza ari abanyamahanga bakagorwa no gusobanukirwa neza ibyabaye mu Rwanda.

Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, aho yavuze ku mbogamizi yagiye ahura nazo mu kazi ke ka buri munsi, uko abakekwaho ibyaha bya Jenoside bakwiye gukurikiranwa ndetse n’ingamba zikwiye gufatwa mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kabasinga yavuze ko mu gihe cyo gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside bakunze kugorwa no kubatahura kuko benshi babaga bihisha ubutabera aho bamwe bahitamo guhindura imyirondoro yabo n’ibindi bibaranga.

Yakomeje ati “Usanga barahinduye amazina, bariyise Abanye-Congo, Abanya-Zibwabwe, Abanya-Malawi, Abanya-Cameroon, ugasanga kujya kubwira umuntu uri muri Cameroon ko umuntu uturanye na we yakoze Jenoside mu Rwanda, ntabwo byabaga byoroshye.”

Uretse ibyo ariko n’imikoranire yo guhanahana abanyabyaha hagati y’ibihugu usanga ikiri imbogamizi zikomeye, kuko bisaba kohereza impapuro zifata uwo muntu muri icyo gihugu, bakaba bamufata bakamwohereza ariko bisaba ko Umushinjacyaha wo muri icyo gihugu abyumva neza n’uburemere bwabyo.

Yerekanye ko hari n’ibihugu bifite amategeko ateganya ko iyo umuturage yabonye ubwenegihugu bwabyo bidashobora kumwoherereza kuburanira mu kindi gihugu, ahubwo ko bihitamo kubajyana mu nkiko z’imbere mu gihugu.

Yavuze ko aho harimo imbogamizi yo kuba bimwe mu bihugu bitiyumvisha uko byatakaza amafaranga bifata abo bantu bakidegembya ngo baburanishwe kandi bikoresheje amafaranga yabyo.

Ati “Biribaza biti, njyewe mfate amamiliyoni y’amadolari, kugira ngo mfate aba bantu, mbashyire mu butabera, bajye muri gereza, bazagumamo imyaka yose, ni amafaranga menshi. Akavuga ngo ibyo ntabwo bindeba. Ni izo mbogamizi ziri muri icyo kibazo.”

Ikindi yagaragaje gifasha abajenosideri gukomeza kwidegembya no kwihisha ari uko usanga abenshi bahita biyita abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bakihisha muri uwo mutaka kandi ibihugu bahungiyemo bikunze kubigenderaho.

Ubwo yari mu kazi ke nk’Umushinjacyaha, Kabasinga yagowe cyane no gukorana n’abanyamahanga batumvaga neza amateka y’u Rwanda.

Ati “Nk’Umunyarwanda nabaga nicaye mu rubanza, nkumva ibyo umutangabuhamya avuga, ntabwo ari byo biza mu Gifaransa cyangwa mu Cyongereza. Ugasanga umutangabuhamya ari kuvuga ngo ibi bintu nabibonye, nihishe mu muringoti, mu masaka, umuntu w’umucamanza uturuka mu gihugu nka Norvege arikwibaza uko uwo muntu yakwihisha aho, cyangwa akibaza ngo amasaka ni iki? Nkatwe b’Abanyarwanda byaratugoraga, kuko sinari kugenda ngo mpindukira nsobanurira urukiko ibyo uwo muntu ari kuvuga.”

Kabasinga yagaragaje ko nko mu rubanza rwa François Karera wabaye Perefe wa Kigali, rwatangiye mu 2006, abashinjacyaha bisabiye Urukiko rwose kujya mu Rwanda, bakabanza gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi byabafashije guca neza urwo rubanza.

Icyo gihe Karera yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ahanishwa igifungo cya burundu.

Kabasinga Florida yagaragaje ko mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, yagorwaga no gukorana n'abantu batumva neza amateka y'u Rwanda

Abakoze jenoside ntibakwiye kuba bakidegembya

Kabasinga yagaragaje ko muri 2025 bidakwiye kuba hacyumvikana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batarashyitswa imbere y’ubutabera kuko bisa no guha imbaraga umuco wo kudahana.

Ati “Iyo ibihugu bidashaka gushyira aba bantu mu butabera, ubutumwa butambuka ni ukuvuga ngo n’ubutaha nimubikora nta kibazo. Ibyo ubundi ntibyakabaye byemerwa.”

Yagaragaje kandi ko kuri ubu ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi iri kwiyongera ndetse no mu bakiri bato kandi ari ikibazo gikomeye kuko iganisha ku kuba ibyabaye mu 1994 bishobora kuba ahandi.

Yagaragaje ko hari abakora ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bibereye hanze y’u Rwanda ariko bakohereza uburozi mu rubyiruko rw’u Rwanda, bityo ko hakwiye gushyirwaho ingamba zikomeye zo kubikumira.

Yasabye ko urubyiruko rwigishwa amateka ku buryo rubasha guhangana n’abashaka kuruyobya bakoresheje amakuru y’ibinyoma.

Kabasinga kandi yemeje ko no ku ruhando mpuzamahanga usanga guhana abafite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi bigihagaze nabi, avuga ko ibihugu byakabaye byikubita agashyi mu guhana abakirangwa nayo.

Yerekanye ko gukerensa ingengabitekerezo ya Jenoside ari ikintu kitakabaye cy’ihanganirwa ku ruhando mpuzamahanga.

Kabasinga yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside idakwiye guhabwa intebe
Kabasiga yerekanye ko guha urwaho abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukwimakaza umuco wo kudahana
Kabasinga ubwo yari kumwe na Me Nkundabarashi Moise uyobora Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda

Amashusho: Igisubizo Isaac


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .