00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ILPD yerekanye uburyo kutisunga ubuhuza kw’ibigo by’imari ari ukunyagwa zigahera

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 27 May 2026 saa 09:56
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD), Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda yagaragaje ko ubuhuza mu bigo by’imari ari ikintu gishoboka cyane.

Yagaragaje ko nk’amasezerano yo kwishyurwa inguzanyo z’abakiliya babo mu gihe bananiwe kuyubahiriza byakemurwa mu bwumvikane bidasabye imanza n’ibindi byose bizitakaraho.

Ibyo yabigarutseho kuri uyu wa 26 Gicurasi 2026 mu biganiro byateguwe n’Urukiko rw’Ikirenga bigamije kureba ishusho y’ubuhuza mu bigo by’imari iciriritse n’amabanki no kureba icyakorwa ngo burusheho kwitabirwa.

Ni nyuma y’uko gukemura ibibazo muri izo nzego bigaragaye ko bikiri hasi kuko nko mu myaka itatu ishize kuva mu 2023 ibibazo bireba amabanki byakemuwe mu buhuza ari 157 byonyine mu birego birenga 2000 byatanzwe.

Dr. Kalimunda yagaragaje ko inkiko zikwiye kuba zihangana n’ibibazo bikomeye, gusa bisaba umurongo w’amategeko ariko ko nko kwishyuza umuntu banki yagurije amafaranga byakorerwa mu buhuza kandi neza.

Ati “Abayobozi b’ibigo by’imari badufashe kumva ko inkiko zacu ziremerewe wenda zajya zihangana n’ibibazo biremereye gusa. Ariko nko kuba umuntu yarafashe amafaranga ya miliyoni 10 Frw muri banki yishyira ku nyungu ya 12% ariko ntiyishyure ibyo bigomba kujya mu nkiko? Amasezerano uba ufite arasobanutse neza aranditse. Mu gihe wananiwe kwishyura na byo biba biri mu masezerano kandi ibyo ubuhuza burabikora rwose.”

Dr. Kalimunda yahaye urugero abayobora ibigo by’imari rwo gukemura ibibazo bagirana n’abakiliya kuri Singapore aho muri icyo gihugu ubuhuza bukemura ibibazo by’imari bingana na 93% y’ibyakirwa byose.

Yabibukije ko amafaranga agenda mu gukemura ibibazo binyuze mu manza asubiza inyuma iterambere ry’Umugabane kuko yakagombye kujya mu bigamije iterambere.

Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Hitiyaremye Alphonse yibukije abayobora ibigo by’imari ko imanza zitinda kandi zitakazwamo amafaranga atagira ingano bitagakwiye.

Yatanze urugero rw’ibirego birenga 45 ibigo by’ubwishingizi byari bifitanye n’abakiliya babyo mu rukiko rumwe mu Karere ka Nyarugenge biherutse gukemurwa mu kwezi kumwe.

Yababwiye ko na bo ibibazo bijyanye n’imari bagirana n’abakiliya nta kabuza byakemuka mu buhuza ndetse abaha igereranya ry’imibare.

Ati “Turifuza ko mwareba imanza mufite mu nkiko n’izindi mwateganyaga kuzana niba zitarangira binyuze mu nzira y’ubuhuza kuko ubu hari abahuza babihuguriwe bagera kuri 658. Ni umubare munini ugereranyije n’abacamanza batagera kuri 16 bo mu Rukiko rw’Ibanze rw’Ubucuruzi n’abandi barindwi bo mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.”

Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Kalihangabo Isabelle yeretse abo bayobozi b’ibigo by’imari ingero z’imirongo yagiye ihabwa ibibazo birebana n’imari bagiye bakemura binyuze mu buhuza ku buryo umurongo umwe ugenda ukemura ikibazo cyose kije bimeze kimwe.

Ni imirongo yakoreshejwe ku bibazo bigiye binyunaye mu gaciro harimo n’ibifite agaciro kagera kuri miliyari 1 Frw ku buryo bigaragaza ko ubuhuza bukoreshwa no ku bibazo by’amafaranga menshi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ukutajegajega kw’imari muri Banki Nkuru y’Igihugu, Nsengiyumva Bernard yavuze ko iyo banki na yo yinjiye muri politiki y’ubuhuza aho yaje gushinga agashami gashinzwe kumvikanisha ibigo by’imari n’abakiliya babyo ku buryo kuva mu myaka itatu ishize bamaze kubafasha kumvikana ku bibazo 600 bijyanye n’inguzanyo.

Umuyobozi w’ishami ry’Amategeko muri BK, Rukundo Gedeon yavuze ko ubuhuza na bo babwumva ariko ko ubu hari imbogamizi z’ubumenyi buke muri rusange.

Ati “Kugira ngo ube umujyanama uba ugomba kugira n’inama utanga. Abakora ako kazi mu bigo by’imari n’ubundi ni abanyamategeko barabyize ariko ku buhuza nagira ngo nshishikarize n’abandi gukurikirana isomo ryabwo kuko ni bwo ubona akamaro kayo n’uko bikorwa.”

Politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko yemejwe mu 2022 mu Rwanda hari ibirarane by’imanza ku ijanisha rya 62% by’iyakirwa byose.

Gusa iyo politiki yitezweho kugabanya ibyo birarane ku rugero rugaragara ndetse yatangiye gutanga umusaruro aho muri Kamena 2025 byari bisigaye biri ku ijanisha rya 49% ndetse Igihugu cyiyemeje ko mu 2029 bigomba kuba bitarenze kuri 30%.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD), Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda yagaragaje ko ubuhuza mu bigo by’imari ari ikintu gishoboka cyane
Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Kalihangabo Isabelle yeretse abayobozi b’ibigo by’imari ingero z’imirongo yagiye ihabwa ibibazo birebana n’imari bagiye bakemura binyuze mu buhuza
Abayobozi n'abashinzwe amategeko mu bigo by'amari beretswe uko ubuhuza bwakemura ibibazo bidasabye inkiko
Abakora mu butabera no mu bigo byimari baganiriye ku guteza imbere ubuhuza
Abo mu bigo by'imari beretswe uburyo kwisunga ubuhuza na bo bibungura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages