Aya masezerano yashyiriweho umukono mu Karere ka Nyanza ku wa 1 Ukwakira 2026, asanze ibi bigo byombi bigeze kure umushinga wo kuvugurura urubuga rwa Rwanda Law Journal hifashishijwe ikoranabuhanga ririmo ubwenge buhangano (AI).
Imirimo yo kuvugurura uru rubuga igamije korohereza abashakashatsi kubona no gukoresha ubushakashatsi mu mategeko, no kunoza inzira inyandiko zinyuramo kuva zoherejwe kugeza zisohotse.
Umuyobozi wa ILPD Dr. Aimé Muyoboke Karimunda, yavuze ko hari abize amategeko bumvaga ko imibare itabareba, nyamara ikoranabuhanga n’ubushakashatsi bakoresha bigenda birushaho kubahuza na yo.
Yagize ati “Abenshi bize amategeko bavuga ko bahunze imibare, ariko muri iki gihe ntaho wahungira imibare kuko iri ahantu hose.”
Yagaragaje ko kwegera abahanga mu mibare bo muri AIMS bizafasha ILPD kubona ubumenyi bukenewe mu kunoza ubushakashatsi no gusobanukirwa uburyo ikoranabuhanga bakoresha rikora.
Dr.Karimunda yakomeje avuga ko kuvugurura Rwanda Law Journal ari intangiriro y’ubufatanye bushobora kugira akamaro mu rwego rw’ubutabera rwose, bugafasha guhuza imitekerereze ishingiye ku mibare n’iterambere mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga rikoreshwa mu rwego rw’ubutabera.
Dr.Karimunda ati "Ikoranabuhanga rituma ubutabera dutanga bwihuta kandi rikagabanya ibyuho byinshi birimo na ruswa, ndetse n’ingano y’ikiguzi kigenda ku butabera”
Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa AIMS Prof. Sam Yala, yasobanuye ko nubwo ibigo byombi byigisha ibisa n’ibitandukanye, bifite ubumenyi bishobora kungurana.
Ati “Dufite inararibonye mu guhanga no gutoza ubwenge buhangano (AI), gusa nanone dushishikajwe no gusobanukirwa kurushaho amategeko abugenga, ndetse no kuba twabyongera mu mahugurwa dutanga.”
Abanyamategeko bazafasha abahanga mu mibare kumva neza ibibazo n’ibisabwa mu mwuga wabo, mu gihe AIMS izatanga ubumenyi mu gusesengura amakuru no guteza imbere ibikoresho by’ikoranabuhanga bibafasha mu kazi.
Amasezerano ateganya ubushakashatsi buhuriweho, amasomo n’amahugurwa, gusangira ubumenyi n’ibikoresho, ndetse no gushakira hamwe inkunga y’ibikorwa.
Mu byo bashobora gukoranaho harimo kurinda amakuru bwite, gusesengura ibimenyetso no gukoresha ubumenyi bushingiye ku mibare mu ivugururwa ry’amategeko.
Rwanda Law Journal yashinzwe mu mwaka wa 2018 ku bufatanye na ILPD n’ishuri ry’amategeko ryo muri Kaminuza y’u Rwanda igamije guteza imbere no gusakaza ubushakashatsi mu mategeko.
Umwanditsi Mukuru wa Rwanda Law Journal, Prof. Bikesha yavuze ko ubufatanye na AIMS buzafasha gukemura ibibazo bari bafite mu gukoresha ikoranabuhanga.
Yagize ati “Urubuga ruvuguruye, ruzatuma akazi kihuta turusheho gukora byinshi, bizanadufasha kugabanya umwanya twamaraga mu busesenguzi n’ihererekanyamakuru kuko ubwenge buhangano buzajya budufasha cyane"
Prof. Sam Yala yavuze kandi ko kuvugurura uru rubuga bigamije gufasha ubushakashatsi kugera ku bantu benshi ku isi no gushyigikira intego yo kwinjiza iki kinyamakuru mu bubiko mpuzamahanga bw’ibinyamakuru by’ubushakashatsi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!