Inyandiko ishinja iba ikubiyemo amakuru arimo ibikorwa byabaye, ibisobanuro ku buryo amategeko mpuzamahanga yarenzweho, ibimenyetso by’inyandiko bishyigikira ikirego n’icyifuzo cy’igihugu.
Naho inyandiko yo kwiregura, yo iba irimo amakuru ahakana ibikorwa byabaye cyangwa agaragaza ko uruhande ruregwa nta ruhare rwabigizemo, igatanga ibisobanuro byabyo ndetse n’ibimenyetso, igasobanura n’impamvu urukiko rutagomba kwemera ikirego.
Ku wa 4 Kanama 2026, ICJ yasabye RDC gutanga inyandiko y’ikirego cyayo bitarenze tariki ya 4 Ukwakira 2027, u Rwanda na rwo rugatanga iyisobanura bitarenze ku wa 4 Ukuboza 2028.
Aya matariki yashyizweho nyuma y’inama yabereye i La Haye mu Buholandi ku wa 20 Nyakanga 2026 i La Haye mu Buholandi.
Leta ya RDC yatanze ikirego muri ICJ ku wa 26 Kamena 2026, ishinja Rwanda kurenga ku mategeko mpuzamahanga binyuze mu bikorwa by’ingabo zarwo ndetse n’imitwe yitwaje intwaro Kinshasa ivuga ko rwagiye rushyigikira kuva mu 1996.
Kinshasa ivuga u Rwanda rwashyigikiye imitwe irimo AFDL, RCD, CNDP kugeza kuri AFC/M23 kandi ngo iyi mitwe yarenze ku masezerano mpuzamahanga arimo ayerekeye gukumira icyaha cya Jenoside.
Leta ya RDC kandi ivuga ko ishaka ko urukiko rugaragaza ibyangijwe n’ibikorwa byo gusahura umutungo kamere w’igihugu.
U Rwanda ruhakana gushyigikira AFC/M23, rugasaba ko ikibazo cy’iri huriro gikemurwa binyuze mu biganiro bya politiki, nk’uko n’umuryango mpuzamahanga ubisaba.
Ku birebana n’ibirego by’uko u Rwanda rwasahuye umutungo kamere wa RDC, rwarabihakanye, ruvuga ko ibirego nk’ibi bigamije kuyobya uburari kugira ngo impamvu nyakuri z’amakimbirane yo muri RDC zitamenyekana.
U Rwanda rugaragaza ko ahubwo, umutekano warwo ubangamiwe n’imitwe ikorera muri RDC ikanashyigikirwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa, nka FDLR; umutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yamaganye iki kirego cya Leta ya RDC muri ICJ, agaragaza ko ari amateri ahamije guhisha ubufatanye bwayo na FDLR.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Ni amayeri ya politiki ya RDC, iri gukorana n’umutwe w’abajenosideri witwa FDLR. Ni Perezida Tshisekedi na Leta ye…Icya mbere ni bande bakorana n’umutwe w’abajenosideri? Birumvikana ni Leta ya RDC.”
Iki kirego ni kimwe mu bigize urugamba ruhanganishije ibihugu byombi kuva umubano wabyo wazamba biturutse ku barwanyi ba M23 bongeye gufata intwaro mu mpera za 2021, bakambura ingabo za Leta ya RDC ibice byinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!