00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri za kirazira kuri ba Noteri

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 25 December 2024 saa 04:42
Yasuwe :

Iyo ugiye gutanga inyandiko zisabwa mu rwego cyangwa ikigo runaka, ugiye gukora amasezerano n’undi muntu mu nyandiko, uzasanga akenshi izo nyandiko zigira agaciro iyo ziriho umukono wa Noteri.

Amategeko y’u Rwanda agena ko Noteri ari umukozi wa Leta cyangwa undi muntu wikorera wabiherewe ububasha na minisitiri, ufite ubushobozi bwo gukora inyandiko, kwakira cyangwa gufasha mu kuzishyiraho umukono kugira ngo zibe inyandiko mpamo mu rwego rw’amategeko no kwemeza ko kopi z’izo nyandiko zihuye n’inyandiko z’umwimerere hakurikijwe ububasha ahabwa n’itegeko.

Mu kuzuza inshingano ze, Noteri wikorera arigenga mu murimo we. Ibikorwa bya Noteri wikorera mu rwego rw’imirimo ye bifatwa nk’ukuri usibye mu gihe biteshejwe agaciro n’urukiko.

Noteri wikorera yakira umuntu wese umugana ukeneye serivisi ze. Icyakora ntashobora kwemeza cyangwa guhamya inyandiko ye ubwe, iy’uwo bashakanye cyangwa uwo bafitanye isano mu miryango kugeza ku gisanira cya kane.

Ntashobora kandi kwemeza cyangwa guhamya inyandiko ya sosiyete, iy’ishyirahamwe, iy’ umuryango (foundation) cyangwa iya koperative afitemo imigabane, abereye umunyamuryango, cyangwa umwe mu bafitanye isano nawe ya hafi, afitemo imigabane, cyangwa abereye umunyamuryango.

Ikindi ni uko adashobora kwemeza cyangwa guhamya inyandiko yagizemo uruhare.

Noteri wikorera agira ibiro bigaragazwa n’icyapa, agashyikiriza Minisitiri inyandiko igaragaza Akarere yashyizemo ibiro bye by’ifatizo.

Noteri wikorera ashobora gukorana mu buryo bw’ishyirahamwe cyangwa mu bufatanye n’abandi bikorera.
Abo bikorera bishyize hamwe cyangwa bakorera mu bufatanye n’abandi basaba ubuzimagatozi.

Usaba kuba Noteri wikorera asabwa kuba Umunyarwanda ufite nibura imyaka 18 y’amavuko; afite nibura impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru mu mategeko cyangwa ihwanye na yo.

Asabwa kandi kuba atarakatiwe igihano cy’igifungo cyabaye ndakuka kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu, keretse cyarahanaguwe n’imbabazi z’itegeko, cyangwa ihanagurabusembwa.

Ibyo byiyongeraho kuba atarirukanywe ku kazi yakoraga mu butegetsi bwa Leta cyangwa mu rwego rw’abikorera biturutse ku makossa y’imyitwarire, keretse yarakorewe ihanagurabusembwa.

Anasabwa kuba afite uburambe bw’imyaka nibura itatu mu kazi kerekeranye n’amategeko, no kuba ari inyangamugayo.

Amakosa n’ibihano byo mu rwego rw’akazi kuri Noteri

Buri gihembwe n’igihe cyose bibaye ngombwa, Minisiteri ikora ubugenzuzi bw’ibiro by’umunoteri wikorera, inyandiko n’imikorere bye.

Mu gihe cy’ubugenzuzi, umugenzuzi ashobora gufata kopi z’inyandiko zagenzuwe.

Minisiteri itanga integuza yo kugenzura umunoteri wikorera itari munsi y’iminsi irindwi.

Noteri wikorera urimo kugenzurwa ashyikiriza umugenzuzi inyandiko, dosiye, ibitabo bya konti n’izindi mpapuro asabwe.

Umugenzuzi ntagaragaza amakuru ajyanye n’inyandiko zagenzuwe cyangwa abakiliya b’umunoteri wikorera, keretse kuri Minisitiri iyo bibaye ngombwa.

Minisitiri ashyiraho akanama gashinzwe gukurikirana amakosa kagizwe nibura n’abantu batatu barimo umukozi uri ku rwego rw’ubuyobozi muri Minisiteri, ari na we Perezida w’akanama; umukozi ushinzwe iby’amategeko muri Minisiteri, ari we mwanditsi w’akanama; na Noteri wikorera ugenwa na Minisitiri.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko bitabangamiye uburyozwe mbonezamubano cyangwa nshinjabyaha bw’ibyo yangije cyangwa yananiwe gukora, Noteri wa Leta ahanwa hakurijwe itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta.

Minisitiri w’Ubutabera niwe ufatira Noteri wikorera ibihano bitewe n’uburemere bw’ikosa ryakozwe; bitabangamiye uburyozwe mbonezamubano cyangwa nshinjabyaha bw’ibyo yangije cyangwa yananiwe gukora.

Noteri wikorera utubahiriza imyitwarire mbonezamurimo ashobora guhanishwa ibihano birimo kwihanangirizwa, kugawa, guhagarikwa ku murimo mu gihe kitarenze amezi atandatu adakora no kwirukanwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .