00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo abacamanza bo muri Amerika babona byagira abo mu Rwanda abanyamwuga

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 10 June 2026 saa 08:47
Yasuwe :

Abacamanza babiri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, J. Rich Leonard na Paul Ridgeway bagaragaje ko kugira ngo ubutabera bukore neza mu gihugu icyo ari cyo cyose, bisaba kuba gifite abanyamategeko bigishijwe neza, b’inyangamugayo kandi biyemeje gukorera inyungu z’abaturage ndetse n’iz’umuryango mugari.

Babigarutseho ku mugoroba w’itariki 8 Kamena 2026 ubwo baganiraga n’abanyeshuri bo mu Ishuri ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD).

Cyari igice cy’uruzinduko abo bacamanza bagiriye mu Rwanda basura inzego z’ubutabera zitandukanye. Bombi bamaze igihe mu butabera bwa Amerika haba mu burezi ndetse no mu kazi.

J. Rich Leonard wabaye umucamanza muri Leta ya North Carolina yavuze ko abanyamategeko bafite uruhare rukomeye mu kubaka sosiyete igendera ku mategeko kuko ari bo bafasha abaturage kurenganurwa.

Ati “Amategeko agenga igihugu ashobora gukora neza gusa iyo hari abanyamategeko bigishijwe neza, biyemeje gukorera inkiko, ubutabera no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Ni yo mpamvu ari ingenzi gukomeza gutegura abanyamategeko bafite ubushobozi.”

Indangagaciro z’ingenzi zigomba kuranga abanyamategeko mu kazi kabo ka buri munsi, J. Rich Leonard yabwiye abanyeshuri ba ILPD ko zisa ku Isi yose bityo ko na bo bakwiye kuzishyiramo imbaraga.

Yagize ati “Ubunyangamugayo, kuvugisha ukuri no kwitangira umuturage ni byo by’ingenzi. Iyo wemeye guhagararira umuntu mu rubanza ugomba kumugeza ku musozo, ntumutererane urubanza rugeze hagati. Uwo ni wo mwanya umunyamategeko afite muri gahunda iyo ari yo yose y’ubutabera.”

Uwo mucamanza kandi yanagarutse ku buryo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko buri kwimakazwa mu Rwanda, agaragaza ko ari bumwe mu bwiza bwo gufasha abaturage kubona ubutabera bwihuse.

Ati “Iyo bukoreshejwe neza kandi nta gahato karimo, ubu buryo ni urufunguzo rw’ubutabera. Akenshi butanga ibisubizo bishimisha impande zombi kurusha uko byagenda mu manza ndende ziburanishwa mu nkiko.”

Yagaragaje ko ariko mu Rwanda no muri Afurika ubu buryo bukwiye gushyirwamo imbaraga cyane kuko bugabanya ibirarane mu nkiko, bukihutisha ubutabera ndetse bukanagabanya ubucucike mu magorero.

Yavuze ko muri Amerika ubu buryo bumaze imyaka myinshi bukoreshwa kandi ko nta muburanyi ushobora kuregera Urukiko ataragaragaza ko ubuhuza bwananiranye.

Mugenzi we, Paul Ridgeway kuri ubu ukiri Umucamanza muri Leta ya North Carolina yashimye uburyo ILPD itegura abanyamategeko bafite ubushobozi.

Yavuze ko imwe mu nkingi zikomeye zituma igihugu kigira ubutabera bukomeye ari ukubahiriza ihame ry’ubutegetsi bugendera ku mategeko no gutegura abanyamategeko bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gufasha abaturage.

Yanyuzwe n’uburyo iryo shuri ritegura abanyamategeko bazinjira mu mwuga bafite ubumenyi bukenewe mu kazi ka buri munsi ku buryo bitanga icyizere urwego rw’ubutabera.

Ati “Ihame ry’ubutegetsi bugendera ku mategeko rigaragarira mu nkiko zanyu, mu mashuri yigisha amategeko no mu banyeshuri bitegura kujya mu mwuga w’amategeko. Ibyo ni byo bituma habaho urwego rw’ubutabera rukomeye kandi ni yo nkingi ya buri gahunda y’amategeko. Nabonye ari ikintu kiri gutera imbere mu Rwanda.”

Yongeyeho ko muri Amerika umunyeshuri amara imyaka irindwi yose yiga mbere yo kubona impamyabumenyi mu mategeko, harimo imyaka ine ya kaminuza n’indi itatu y’amategeko hakiyongeraho gukora ikizamini kimwemerera gukora umwuga w’amategeko.

Yagaragaje ko kuba mu Rwanda hasabwa imyaka ine gusa muri kaminuza yigisha amategeko hakiyongeraho amasomo ya ILPD akwinjiza mu mwuga atari ikibazo kuko nubwo bitandukanye n’iwabo ariko yabonye byose bitanga ubumenyi bukenewe.

Bagabe Boniface wiga muri ILPD yavuze ko abo bacamanza babigiyeho uburyo bwo guca imanza by’umwihariko mu buryo bwa ‘common law’ bukoreshwa muri Amerika bugena ko imanza zicibwa hifashishijwe izo bisa zaciwe mbere.

Ubu buryo bwongewe mu bukoreshwa mu Rwanda kuva mu 2009 buje kunganira ubwa ‘civil law’ bwo guca imanza hagendewe ku ko amategeko yanditse.

J. Rich Leonard na Paul Ridgeway bombi ni abacamanza bamaze igihe mu butabera bwa Amerika
J. Rich Leonard wabaye umucamanza muri Leta ya North Carolina yavuze ko abanyamategeko bafite uruhare rukomeye mu kubaka sosiyete igendera ku mategeko iyo bakoze kinyamwuga
Abanyeshuri ba ILPD beretswe ibyabafasha kuba abanyamwuga
Paul Ridgeway kuri ubu ukiri umucamanza muri Leta ya North Carolina muri Amerika yashimye uburyo ILPD itegura abanyamategeko bafite ubushobozi
Muhozi Esther ari mu banyeshuri ba ILPD batanze ibitekerezo
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD), Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda ubwo yahaga ikaze abasuye iryo shuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages