00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyaranze urubanza rwa Muhayimana Claude mu mboni za Me Karongozi waruburanye

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 1 March 2026 saa 11:32
Yasuwe :

Me Karongozi André Martin waburanye urubanza rwa Muhayimana Claude uherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 14 n’Urugereko rw’Ubujurire rw’Urukiko mpanabyaha rw’ikirenga (Cour d’assises en appel) rwa Paris mu Bufaransa, yavuze ko ari urubanza rwabagoye ndetse rwagaragayemo ibintu bimwe atabonye mu zindi manza.

Ku wa 27 Gashyantare 2026 ni bwo urwo rukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 14 rushimangira rutyo icyemezo cyafashwe n’urwarubanjirije muri 2021 (Cour d’assises composée autrement au premier degré).

Muhayimana yahamijwe ubufatanyacyaha mu byaha bya Jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Urukiko rwashingiye k’uko yatwaraga mu modoka abicanyi barimo Interahamwe n’abajandarume bishe Abatutsi i Karongi no mu Bisesero mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye.

Muri uru rubanza rwatangiye tariki ya 3 Gashyantare 2026, abatangabuhamya barimo n’uwahoze ari umugore we w’isezerano babwiye urukiko ko Muhayimana yatwaraga abicanyi cyane cyane mu modoka ya Daihatsu y’ubururu (yari iy’umugabo Nkundunkundiye alias Bongobongo wahigwaga agahunga akimenya ko Perezida Habyarimana yapfuye).

Me Karongozi yavuze ko uru rubanza rwagaragayemo ibintu byinshi byihariye. Birimo kuba Muhayimana yari umushoferi mu gihe mu manza zindi nk’izi zaburanishijwe mu Bubiligi no mu Bufaransa zarezwemo abantu bo mu nzego zisumbuye mu kazi (baba abakozi ba Leta cyangwa abikorera), cyangwa se mu mashyaka yakoze Jenoside.

Icyakora Me Karongozi agaragaza ko Muhayimana atari umushoferi usanzwe nk’uko bishimangirwa na bamwe mu batangabuhamya urukiko rwumvise.

Yavuze ko yari umuntu wari wizewe n’abayobozi guhera kuri Perefe Kayishema kugeza kuri Konseye wa Segiteri Nambajimana ndetse afite benewabo bari mu butegetsi barimo abahamwe n’icyaha cya Jenoside.

Me Karongozi ashingiye ku buhamya bunyuranye avuga ko Muhayimana yari umuntu wari ufite imitungo ubona ko atari iyo yakuye gusa mu mushahara w’umushoferi.

Ati “Yari afite ubwato, yari afite inzu ye ku buryo hari uwatanze ubuhamya wavuze ko Muhayimana agishyingirwa yaguze inzu mu gihe Perefe atari yarabigezeho.”

Umutangabuhamya warokotse igitero cyagabwe ku Batutsi bari bahungiye mu gace ka Karongi ahitwa Gitwa yasobanuriye rukiko uburyo umujandarume Mwafurika yishwe.

Yavuze ko mu gihe Jenoside yategurwaga hari umwana w’inzererezi w’Umututsi ariko bibeshyeho bamufata nk’Umuhutu bamutoza hamwe n’Interahamwe.

Igihe Jenoside itangiye uyu mwana yajyaye ‘grenade’ bari bamuhaye ahungira i Karongi hamwe na benewabo b’Abatutsi.

Abajandarume babagabyeho igitero atera ya ‘grenade’ umujandarume witwaga Mwafurika arapfa.

Umutangabuhamya yavuze ko abajandarume n’abicanyi bahise bahunga bamara iminsi bitegura bavuga ko batarwana n’abaturage basanzwe ahubwo ngo bararwana n’Inkotanyi.

Basubiyeyo ari benshi cyane Abatutsi baricwa harokoka mbarwa ni ko guhungira mu Bisesero aho basanze abandi bamara iminsi birwanaho.

Me Karongozi asobanura uko abarokotse bababaye nk’uko bamwe mu batanze ubuhamya babisobanuye ati “Amezi atatu buriya yari menshi [...] abasigaye ni ababashaka kwiruka, abana ntabwo barokotse, nta babyeyi barokotse. Abarokotse ni ababashaka kwiruka bagakizwa n’uko iyo misozi ari miremire ariko barabahize barabahururiza ku buryo hasigaye mbarwa. Abarokotse barababaye cyane.”

Me Karongozi yavuze ko urukiko rwemeje ko Muhayimana yatwaraga abo bantu bishe Abatutsi. Bamwe mu batanze ubuhamya bagaragaje ko iyo Muhayimana atahaba abicanyi batari gukora urwo rugendo rwa buri munsi ngo babishobore.

Ati “Urumva ko yatundaga abajya kwica, bituma afatwa n’icyo cyaha. Yari afite ingufu ku buryo nta wabashije kumuhungabanya [...] nakubwira ko yari atuye hakurya y’umuhanda wa Stade Gatwaro ahantu bamariye abantu. Yari atuye ahirengeye.”

Me Karongozi yagarutse no ku buryo Muhayimana yari afite umugore w’Umututsi, akamurokora, akarokora n’abandi Batutsi benewabo b’umugore we, avuga ko ibyo yabikoraga ajya gutwara abantu bajyaga kwica Abatutsi, nk’uko uwari umugore we yabigarutseho mu buhamya yatanze.

Ati “Turangije urubanza rutatworoheye, harimo ko [Muhayimana] yarokoye abantu, harimo ko nta wamubonye yica ku giti cye ariko inkunga yatanze yo gutwara abantu abajyana kwica yatumye abantu bashira.”

Me Karongozi yavuze ko ari yo mpamvu Muhayimana atarezwe ko yakoze Jenoside ahubwo aregwa kuba yarunganiye abakoze Jenoside ni ukuvuga ubufatanyacyaha (complicité).

Ati “Tuvuye mu rubanza rutuvunnye ariko twishimiye ko byibuze ibyaha bimuhamye. Ashobora kujurira mu rubanza rusesa imanza (Cour de cassation) ariko amahirwe yo kugira ngo urubanza rusubirwemo ni make kuko yabonye uburenganzira bwose bwo kwiregura.”

Me Karongozi agaruka ku buryo Muhayimana yizerwaga n’abayoboye Jenoside, yerekanye ko ari we bahaye umurambo wa wa mujandarume, Mwafurika akawujyana mu Ruhengeri aho yashyinguwe ari na ho avuka.

Ati “Urumva agashyinyaguro, bishe abantu babamaze ariko bo bakubahiriza gushyingura umuntu mu cyubahiro.”

Me Karongozi yakomeje asobanura ko Muhayimana yiregura yavuze ko yatwaraga imodoka ku gahato, ko ibi urukiko rutabyemeye kuko abayobozi banyuranye bari bamufitiye icyizere.

Ni na yo mpamvu ari we bahisemo ngo atware uwo murambo. Arakomeza ati “Iyo modoka yatwaye yari irimo umugore w’uwo mujandarume n’utwana twabo dutoya (nk’uko uyu mupfakazi wa Mwafurika yabibwiye urukiko), iyo modoka yaririmo kandi n’undi mujandarume wamaze abantu bitaga Bufalo.”

Mu kwiregura Muhayimana yavuze kandi ko yafunzwe mu byitso (FPR igitera guhera mu Ukwakira 1990), icyakora urukiko ntirwemeye iki kinyoma kindi, cyane ko bamwe mu bafunzwe icyo gihe bamuzi neza batigeze bumva ko yafunzwe.

Me Karongozi yibutsa ko Muhayimana yashyingiwe mu Ukuboza 1990 igihe abiswe ibyitso bari bagifunze, agaragaza ko kandi atari kuba icyitso cy’Inkotanyi ngo bamwizere abone akazi mu mwaka wa 1992 muri Guest House (yagengwaga na Leta).

Ati “Ntabwo bari kuba baragufunze mu byitso ngo bakohereze mu Ruhengeri uzi ko ari ho hari ba bajenosideri b’intagondwa. Ntabwo byari gushoboka.”

Me Karongozi yagaragaje ko Muhayimana yahishe amakuru menshi mu kwiregura, aho yavuze ko nyuma yo kujyana umurambo w’uwo umujandarume yagarutse iwe ku Kibuye ngo arwara malaria amezi abiri , ko ari yo mpamvu we avuga ko atigeze atwara abicanyi mu Bisesero.

Me Karongozi yerekanye ko Urukiko rushingiye ku buhamya bw’abantu banyuranye barimo abicanyi barangije igifungo, rwemeje ko ibyo ari ibinyoma. Bituma yongera gukatirwa igifungo cy’imyaka 14.

Ku bijyanye n’uburyo Muhayimana yashoboye kurokora Abatutsi ndetse n’umugore we, kandi yari atuye mu mujyi wa Kibuye rwagati wari izingiro ry’ubwicanyi, Me Karongozi agaragaza ko ibyo byerekana uburyo uyu mugabo yari akomeye.

Ati “Yari afite ingufu kandi akorana na bo. Umugore we yatubwiye ko hari Konseye wa sigiteri yo mu mujyi witwaga Nambajimana wajyaga iwabo. Yari afite bene se wabo umwe yari yungirije burugumesitiri, undi na we yabaye Interahamwe ikomeye mu buryo buzwi.”

Mu bindi Me Karongozi yumvise muri uru rubanza atabonye mu zindi zarubanjirije, ni uburyo Abahutu bo ku Kibuye cyane cyane mu mujyi bari bafite abagore b’Abatutsi bemeje ko batazabica.

Me Karongozi ati “N’umugore we w’umututsi yarabivuze ati ‘ yego koko Claude yandwanyeho ariko siwe wankijije. ( Il m’a protégé mais il ne m’a pas sauvé). Uyu mugore yasobanuriye urukiko ko abo bagore b’Abatutsikazi bari bafitwe n’abagabo b’Abahutu bari barabateganyirije kuzabica nyuma barimo bahamba Habyarimana (byaravuzwe no mu zindi manza ko hari abantu bari barindirije kuzorosa Habyarimana). Uwo mugore aravuga ati ‘iyo bigera igihe cyo guhamba Habyarimana bari kunyica…”

Me Karongozi ashimangira ko uko biri kose Muhayimana yari umuntu wari ufite ingufu ku buryo batamwiciye abandi Batutsi bari iwe, akabasha no guhungisha bamwe abategeye ubwato bajya muri Zaire. Ibyo yabishoboye kubera uburyo yabanaga n’Abicanyi yatwaraga bajya gukora Jenoside.

Me Karongozi André Martin mu kiganiro na IGIHE yagaragaje ibintu by'ingenzi byaranze urubanza rwa Muhayimana Claude
Me Karongozi André Martin waburanye urubanza rwa Muhayimana Claude uherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 14 yagaragaje ibyo yabonyemo atabonye mu zindi manza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages