Saa tanu n’igice z’ijoro ryo ku wa 24 Mutarama 2012, indege itwaye Dr Leon Mugesera yari ikandagije amapine ku butaka bw’u Rwanda ivuye muri Canada aho uyu mugabo yari amaze imyaka. Indege yari ayirimo wenyine n’abamuherekeje, kugira ngo akurikiranweho ibyaha byo gushishikariza Abahutu b’intagondwa kwica Abatutsi.
Uyu mugabo akigezwa mu Rwanda, amaso yose yahanzwe ubutabera bw’u Rwanda kuko yari ahageze yoherejwe n’ubutabera bwa Canada ngo akurikiranweho ibyaha yakoreye muri mitingi ya MRND ku kabaya mu 1992.
Abakuru bakurikiye iburanisha ry’uru rubanza baruziho gusubikwa inshuro nyinshi biturutse ku mpamvu za Dr. Leon Mugesera cyangwa abamwunganiraga.
Mugesera yashinjwe ibyaha bya Jenoside kubera ijambo yavuze ku wa 22 Ugushyingo 1992 ubwo yari mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ahitwa ku Kabaya.
Abumvise iryo jambo bemeza ko yashishikarije Abahutu kwica Abatutsi, hakabamo n’aho yavuze ko Abatutsi bagomba kunyuzwa muri Nyabarongo bagasubizwa muri Abisiniya kandi muri Jenoside yakorewe Abatutsi hari abajugunywe muri Nyabarongo.
Urubanza rwe mu 2012 rwaranzwe n’impaka ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuva mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo, mu rwisumbuye zose zemeza ko akurikiranwa afunze.
Muri Gashyantare 2012, Mugesera yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo amezi abiri yo gushaka abamwunganira, avuga ko ashaka abazava muri Canada, ndetse arayahabwa. Nyuma yayo yasabye ukundi ko kuzuza ikipe y’abamwunganira.
Ubutabera bw’u Rwanda bwubahiriza ibyifuzo by’uregwa kandi na Mugesera byinshi yarabihawe.
Umwaka wa 2012 washize urubanza rutaburanishijwe mu mizi
Amezi atandatu ya mbere Dr Mugesera akigezwa mu Rwanda yahoranaga impamvu zatuma urubanza rutaburanishwa n’itariki yatanzwe igasubikwa.
Igice cya mbere cyabaye icyo gushaka kuburana mu Gifaransa, nk’amayeri yo gushaka gucenga imvugo z’Ikinyarwanda yakoresheje ngo atazahamwa n’icyaha. Byageze muri Mata 2012, Inkiko z’u Rwanda zaramweretse ko ari Umunyarwanda bityo agomba kuburana mu rurimi ikiburanwa cyakozwemo.
Izindi mpamvu impamvu yakoresheje mu gutinza urubanza mu minsi ya mbere zirimo kuvuga ko we n’abamwunganira batabonye umwanya wo gusoma dosiye. Yakundaga gusaba urukiko kuringanizwa n’uwo baburana ari we mushinjacyaha.
Uyu mugabo usanzwe ari umuhanga mu by’iyigandimi yinjiraga mu rukiko yitwaje ibitabo byinshi birimo Bibiliya, inkoranyamagambo zitandukanye na dosiye nyinshi ku buryo wagiraga ngo ni we munyamategeko.
Mu Ugushyingo 2012 Mugesera yasabye ko urubanza rwe rusubikwa rukazasubukurwa muri Mutarama 2013, kugira ngo abashe gusoma dosiye ye hamwe n’abamwunganira bobone kuburana urubanza mu mizi.
Icyo gihe urukiko rwari rwabanje kumuha iminsi 60 yo gusoma paji ibihumbi 40 zari zigize dosiye ye, ariko ku munsi hari gutangira iburanisha mu mizi avuga ko amabwiriza yagiye ahabwa na gereza, yatumye atakaza iminsi 48 muri 60 yari yahawe.
Bagiye kumva ijambo rye ahita aremba
Uru rubanza rwarimo abatangabuhamya benshi ku ruhande rushinja n’abandi Mugesera yavugaga ko yari afite barenga 57 bari mu bihugu by’amahanga bagombaga kumushinjura.
Abamushinja bageze mu rukiko bamushinja byinshi bikubiyemo ibyo yavugiye ku Kabaya muri mitingi ya MRND, ariko yajya kubabaza ibibazo akavuga ati “uwo Mugesera uvuga…” nko kugaragaza ko uwo bavuga atamuzi.
Muri Gashyantare 2013 ubwo urubanza rwari rumaze iminsi mike rutangiye kuburanishwa mu mizi, urukiko rwafashe icyemezo cyo kumva mu ruhame imbwirwaruhame yari ikubiyemo amagambo agize ibyaha Mugesera aregwa.
Iburanisha ryari ryatangiye Leon Mugesera ari muzima ariko yahise abwira urukiko ko arembye bityo adashobora kuburana. Urukiko rwamusubirishijemo inshuro eshatu rumubaza niba arembye, ku nshuro ya gatatu ati “Ndarembye sinshobora kuburana.”
Uyu mugabo wari witeguye kuburana umuhenerezo yakomeje gutsemba, avuga ko yari yabibwiye abacungagereza bamurinda n’ubushinjacyaha, urukiko rwo rutegeka ko aburana ariko arabyanga kugeza igihe urubanza rusubitswe.
Uburwayi bwakuruye impaka kenshi mu rubanza
Dr Mugesera yakundaga gutanga impamvu z’uburwayi ndetse hari harafashwe icyemezo kivuga ko mu gihe arwaye, Gereza imujyana kwa muganga ikamenyesha urukiko.
Mu Ukuboza 2014 Mugesera yageze mu cyumba cy’iburanisha hagiye gusuzumwa inkomoko ya cassette yariho ijambo rye, ahita avuga ko arwaye, ndetse yerekana impapuro za rendez-vous ya muganga wo mu bitaro byitiriwe umwami Faisal. Mu miti yavugaga ko yandikiwe harimo n’igomba kumusinziriza.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko nta mukono w’ibitaro cyangwa ubuyobozi bwa gereza biriho bityo bidakwiye guhabwa agaciro. Bwakunze kugaragaza kenshi ko impamvu z’uburwayi kuri Mugesera ari amayeri yo gutinza urubanza.
Uretse Mugesera kandi, uwari umwunganizi we Me Rudakemwa Jean Felix yakunze gutanga impapuro zo kwa muganga zivuga ko arwaye kugeza igihe urukiko rufashe umwanya wo gusuzuma niba ari ukuri, kuko byatumaga urubanza rusubikwa.
Rimwe Mugesera yavuze ko iryo suzuma rizatuma we n’umwunganizi we batazongera kubona aho bivuza kuko abaganga bose bazajya batinya kuzabikurikiranwaho.
Abajijwe niba uwo muganga yaravuze ko atazongera kumuvura kubera gutinya Urukiko, Dr Mugesera yagize ati “...Reka, nahurira he na we se? Sinamuzi, gusa Urukiko ni urwego rukomeye kandi rutinyitse, nawe ruje iwawe wadagadwa.”
Ku wa 15 Nzeri 2015, Me Rudakemwa yaciwe ihazabu y’ibihumbi 500 Frw kubera gutinza urubanza nkana. Ni nyuma y’uko yari yitabiriye iburanisha ariko avuga ko adashobora kuburana kuko akiri mu kiruhuko yandikiwe na muganga.
Nyuma y’iminsi 13 gusa, ni ukuvuga ku wa 28 Nzeri 2015 Me Rudakemwa yahise yandikira urukiko ko atazongera kwitabira iburanisha mu gihe hatarumvikanwa ku mushahara azajya ahembwa na Minisiteri y’Ubutabera.
Mugesera na we yari yanditse ku wa 26 Nzeri asaba isubikwa ry’urubanza, ndetse abajijwe icyo abivugaho, avuga ko ntacyo yavuga atunganiwe.
Mugesera ntiyigeze yumvikana n’ubushinjacyaha
Mu maburanisha yose yabayeho Dr Mugesera yahoraga ahanganye n’ubushinjacyaha ingingo ku yindi, ndetse ni we wavugaga ingingo nyinshi z’amategeko yumva ko zamurengera mu gihe Me Rudakemwa yavugaga bike.
Muri Nyakanga 2015 yasabiwe gufungwa burundu kubera ibyaha bitanu ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho ahita avuga ko umushinjacyaha arengereye. Mugesera yahise asaba iminota itanu yo kuvugana n’umwunganira, bagaruka mu iburanisha bavuga ko bagiye gutanga abatangabuhamya 57 bashinjura uregwa.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko bababuze mu myaka ibiri ishize bityo ubu atari bwo baboneka, busaba ko biteshwa agaciro.
Muri Mata 2016, mu isomwa ry’urubanza ryamaze amasaha atatu, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwahanishije Leon Mugesera igihano cy’igifungo cya burundu nk’igihano gikuru kiri mu mategeko y’u Rwanda, ariko ahita akijuririra.
Mugesera yihannye abacamanza biba iby’ubusa
Kuva mu 2019 Dr Leon Mugesera yatangiye kuburanira mu Rukiko rw’Ubujurire, ariko inshuro nyinshi yihanaga abacamanza bamwe mu bagize inteko yamuburanishaga.
Yageze ubwo atanga ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga ariko byose biba ubusa, urubanza rurakomeza kugeza muri Nzeri 2020, Urukiko rw’Ubujurire rushimangiye igihano cy’igifungo cya burundu yari yarakatiwe n’Urukiko Rukuru.
Mu 1992, ubwo Mugesera yari amaze kuvuga ijambo rikangurira Abahutu kwica Abatutsi, bakanyuzwa muri Nyabarongo bagasubizwa muri Abisiniya, ubutabera bw’icyo gihe bwashatse kumukurikirana ariko ubuyobozi bukuru bwa MRND bumukingira ikibaba, bumufasha guhunga.
Mugesera yahise ajya muri Espagne nyuma ajya muri Canada ahaba umwarimu muri Kaminuza kugeza muri Mutarama 2012 ubwo yoherezwaga mu Rwanda ngo akurikiranweho ibyaha ubutabera bwamushinjaga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!