Byagarutsweho ku wa 4 Nzeri 2026 ubwo i Kigali hasozwaga umwaka w’ubucamanza wa 2025/26 hatangazwa ku mugaragaro uwa 2026/27.
Ni umuhango witabiriwe n’abacamanza n’abandi bose bari mu nzego z’ubutabera kugeza kuri Minisiteri y’Ubutabera. Umwaka w’ubucanza ushize wasojwe ku itariki 30 Kamena 2026.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla yatangaje ko mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/2026 watangiye inkiko zo mu Rwanda zitangiranye ibirarane by’imanza 54.278 zagombaga kuburanishwa mu mwaka wabanje.
Hakiriwe imanza nshya mu 2025/26 zigera ku 109.417 zose ziba imanza 163.695 zagombaga kuburanishwa.
Muri zo haciwe 123.027 hasigara imanza 40.668 zitaraburanishwa ariko zakomereje muri uyu mwaka w’ubucamanza watangijwe ku mugaragaro.
Bivuze ko ibirarane by’imanza zo mu mwaka w’ubucamanza wa 2024/2025 zari zigeze ku bihumbi 54 ariko muri uyu mwaka ziragabanyuka zigera ku bihumbi 40 birenga, bingana n’igabanyuka rya 25,1%.
Mu manza zaciwe mu mwaka urangiye harimo 109.555 zaburanishijwe mu mizi zingana na 89% n’izindi 13.472 zaburanishijwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo zingana na 11%.
Muri izi 13.472 zaburanishijwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo harezwemo abantu 17.086, muri bo abagera ku 9.093 bangana na 58% bafatirwa ibyemezo bibafunga by’agateganyo.
Ni mu gihe abandi 4.294 bangana na 25% bafatiwe ibyemezo bibafungura by’agateganyo naho abandi 2.889 bangana na 17% bafatiwe ibyemezo byo gutegekwa ibyo bagomba kubahiriza.
Uyu mwaka wasojwe utangira urwego rw’ubucamanza rwari rwihariye intego yo gushyira ingufu mu gutanga ubutabera nsanasano ndetse bwateye intambwe kuko yatumye imanza zaciwe muri ubu buryo ziyongera.
Ati “Turishimira ko umubare w’imanza zaciwe muri ubwo buryo zageze kuri 19.888 zivuye ku 15.012 mu mwaka wabanje bisobanuye ko habayeho inyongera ya 4.876 ihwanye na 32.4%.”
Mukantaganzwa yagaragaje ko izamuka ry’iyi mibare rigaragaza intambwe mu gutanga ubutabera buboneye binyuze mu kubutangirira ku gihe.
Ibyo binashimangirwa no kuba n’imanza zirenza amezi atandatu zitaraburanishwa zaragabanyutse kuko muri uyu mwaka urangiye zari 17.663 mu gihe uwawubanjirije zari 26.862; bivuze ko zagabanyutseho 6%.
Ibi kandi byajyanye n’uko impuzandengo y’igihe urubanza rumara rutaraburanishwa yavuye ku mezi atandatu mu 2024/2025 agera ku mezi ane muri uyu mwaka urangiye.
Icyakora yagaragaje ko imanza z’ibirarane zigihari kandi ko intego ari uko zikomeza kugabanyuka kugira ngo bishimangire itangwa ry’ubutabera bunoze.
Ati “Intego ni ugukomeza kugabanya ibirarane ku buryo bizaba bitarenga 30% mu 2028/2029.”
Yagaragaje ko hari inkiko zigifite imanza cyane cyane mu nkiko nkuru n’izo mu Mujyi wa Kigali bigatuma bigira ingaruka ku gihe ababuranyi bamara bategereje ko imanza zabo zigerwaho.
Ni muri urwo rwego abacamanza bashishikarizwa guca imanza zisa mu buryo bumwe kuko bigabanya umwanya zimara ndetse bigafasha ababuranyi kuba batakwishora mu manza babona ko bazatsindwa mu gihe babona umwanzuro ku kirego cyabo ari uko bazatsindwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!