00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Havutse indi nzitizi mu rubanza rw’abarimo nyiri Ingufu Gin n’uwayoboraga Rwanda FDA

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 15 October 2026 saa 12:54
Yasuwe :

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro wo kutinjira mu iburanisha ry’urubanza ku kongera indi minsi 30 y’ifungwa ry’agateganyo ry’abarimo Ntihanabayo Samuel wa Ingufu Gin na Prof. Emile Bienvenue wayoboraga Rwanda FDA na bagenzi babo 11 nyuma y’uko havutse indi nzitizi.

Iburanisha ry’uyu munsi ryari riteganyijwe Saa Tatu za mu gitondo ndetse ntiryatinze kuko Saa Tatu n’iminota 10 ryari ritangiye.

Kuburana uyu munsi byakurikiye umwanzuro wari wafashwe n’uru rukiko ku itariki 13 Ukwakira 2026 rushimangira ko rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza ku kongerera iminsi 30 y’ifungwa ry’agateganyo abaregwa bafunze 13 ku byaha bifitanye isano no gutunganya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no gutanga ibyangombwa babyo.

Ni nyuma y’uko ku itariki 7 Ukwakira uruhande rw’abaregwa rwari rwagaragaje ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutakabaye ari rwo ruburanisha uru rubanza kuko atari rwo ruri hafi y’Igororero rya Mageragere abaregwa bafungiyemo nk’uko amategeko abiteganya, ariko iyo nzitizi ni yo yateshejwe agaciro.

Uyu munsi ubwo Urukiko rwari rumaze kugaragaza imyirondoro ngo iburanisha ritangire, Me Bizimana Emmanuel wunganira abarimo Kayihura Belinda yagaragaje inzitizi yifuza ko yabanza guhabwa umurongo mbere yo gutangira kuburana.

Yagaragaje ko muri ‘système’ ya EICMS yo gutangiramo no gukurikirana ibirego mu buryo bw’ikoranabuhanga bigaragara ko ikirego cyagezemo ku itariki 3 Ukwakira 2026 Saa 7:32 za mu gitondo.

Ukurikije igihe abaregwa bari bafungiwe iminsi 30 y’agateganyo yari yarangiye ku itariki 2 Ukwakira Saa Sita z’ijoro, ndetse Saa Munani z’ijoro z’itariki 3 Ukwakira 2026 abari bafunzwe by’agateganyo bagombaga guhita barekurwa.

Ni mu gihe ingingo ya 79 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha iteganya ko ikirego cyo kongera iminsi 30 y’agateganyo gitangwa mu gihe kitarenze iminsi 30 ibarwa uhereye umunsi iya mbere yemerejwe.

Yasobanuye ko kuba Igororero rya Mageragere ritarahise rirekura abaregwa izo Saa Munani z’ijoro byumvikana kuko bagombaga gutegereza bugacya, ariko ko mu gitondo ubwo abunganizi mu mategeko bari bari gukurikirana iby’uko abakiliya babo barekurwa ari bwo babonye ikirego muri ‘système’.

Uruhande rw’Ubushinjacyaha rwagaragaje ko ikirego n’umwanzuro wacyo byatanzwe ku itariki 2 Ukwakira ndetse ko ari byo konti yabo ya ‘système’ igaragaza, ariko ko niba ibyo bashyizemo bitarahise bigaragaramo ari ikibazo cy’iri koranabuhanga batakabaye babiryozwa kandi bo ibyo bakoze babikoze mu gihe giteganywa n’amategeko.

Aha Urukiko rwasabye Ubushinjacyaha gusobanura neza iby’aya matariki, bwongera gushimangira ko ku itariki ya 2 Ukwakira abagombaga gusinya kuri izo nyandiko zombi bari bamaze kuzisinya kandi ko zahise zishyirwa muri iri koranabuhanga.

Me Bizimana yasobanuye ko kuba Urukiko na rwo rwarakiriye ikirego ku itariki 5 Ukwakira nyuma y’impera z’icyumweru bigaragaza ko ikirego cyagezemo ku itariki 3 ari ku wa Gatandatu, kandi icyo gihe kuko hari mu mpera z’icyumweru urukiko rutari rwakoze bityo ko iki kirego kidakwiye kwakirwa ubundi.

Yagaragaje kandi ko ‘système’ iburanishirizwamo ari iy’Urukiko kandi ko na rwo rwemera ko ikirego cyagezemo ku itariki 3 Ukwakira bityo ko nta we ukwiye kwita ku byo ku itariki 2 Ukwakira biri muri konti y’iyi ‘système’ y’Ubushinjacyaha.

Abandi bunganizi mu mategeko b’abaregwa na bo bagaragaje ko ubundi iyo iri koranabuhanga ritari gukora neza amategeko ateganya ko ikirego n’ibijyanye na cyo bishobora koherezwa kuri ‘email’ y’urukiko bibanzirijwe n’ibaruwa ibisaba yanditswe n’uwatanze ikirego, ariko ryakongera gukora neza ikirego kigatangwa ahabugenewe.

Gusa, bagaragaje ko uretse kuba ibyo Ubushinjacyaha butaranabikoze, nta n’ikibazo EICMS yari ifite kuko na bo icyo gihe bari bari kuyikoresha bareba niba nta kirego cyashyizwemo kibuza abakiliya babo kurekurwa, ku buryo ibyo Ubushinjacyaha bwakoze na byo bitari gukunda iyo riba rifite ikibazo.

Ikindi ni uko iri koranabuhanga ryubatse ku buryo ugiye gushyiramo ikirego kijyamo agahita ahabwa na nimero y’agateganyo y’uko cyagezemo kigiye gusuzumwa, aho kuba wenda yaba agishyize muri système ikazaba ari yo icyohereza nyuma, kandi ko iyo nimero bigaragara ko yatanzwe ku itariki 3 Ukwakira.

Aba bunganizi kandi banatanze urugero ku rubanza Akarere ka Rusizi katsinzwemo na sosiyete y’ubucuruzi yitwa MICON Real Line Ltd mu 2019, ariko ako Karere kajuririra muri EICMS gakerewe bituma Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rutakira icyo kirego.

Basabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko ubwo ruzaba ruri gufata umwanzuro rwazareba no kuri urwo rubanza Akarere ka Rusizi katsinzwe kuko amategeko ateganya ko inkiko zo hasi zishobora guca imanza zifashishije imyanzuro inkiko zo hejuru zafashe.

Ubushinjacyaha bwongeye gushimangira ko ikibazo cya ‘système’ butakabaye bukibazwa ndetse ko ubwo baburanaga ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo hari aho bwihanganiye dosiye umwe mu bunganizi b’abaregwa yari itaragaragara muri ‘système’, aho kugira ngo ubujurire bwangwe, ariko ibi abavoka babihaye urw’amenyo.

Nyuma yo kuburana kuri iyi nzitizi, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro wo gupfundikira iryo buranisha hagakurikiraho kuzasuzuma ibyaburanwe, umwanzuro kuri byo ukazasomwa ku itariki 20 Ukwakira 2026 saa munani.

Havutse indi nzitizi mu rubanza rw’abarimo nyiri Ingufu Gin n’uwayoboraga Rwanda FDA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages