Muri uru rubanza Rashid yongeye kwikoma ubucamanza abushinja kubogama kuko ngo we kuva yafungwa, ahamagazwa mu buryo budakurikije amategeko.
Hagombaga gukomeza kumvwa ubushinjacyaha kuko iburanisha ry’ubushize ryasubitswe hari kumvwa inyandikomvugo ikubiyemo ibyo Rashid aregwa ariko hategerejwe kureba amashusho akubiyemo ibyo aregwa.
Kuri uyu munsi iburanisha ryatangiye hasabwa ubushinjacyaha kwerekana ayo mashusho kugira ngo ibimenyetso bikubiyemo bisobanurwe neza.
Rashid yasabye ijambo, atanga imbogamizi ko yifuza gusubikisha urubanza kuko aho yicaye nta koranabuhanga afite.
Yavuze ko abandi bari kumwe mu rukiko bafite ikoranabunga rya mudasobwa ribereka amashusho mu gihe we nta mudasobwa afite.
Umucamanza yahise amusaba kwicara aho ashaka hamufasha kureba kuri televiziyo ya rutura iri mu rukiko.
Rashid yakomeje avuga ko ibyo bidahagije ahubwo ko ashaka ko urubanza rusubikwa kuko ngo inyandiko imuhamagaza mu rukiko itubahirije amategeko.
Umucamanza yamubwiye ko inyandiko y’urubanza rwo kuwa 10 Mutarama 2024 yayisinyeho ,kandi anemera ko azagaruka ku wa 08 Gashyantare kuburana.
Yakomeje amwibutsa ko iyo urubanza rwamaze gutangira biba byarangiye, andi mahamagaza yose aba ari ukwibutsa kuko itariki y’ingenzi iba ari iyasinyweho mu rukiko igaragaza igihe urubanza ruzabukurirwa, bityo ko urubanza rukwiye gukomeza.
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo bugire icyo buvuga ku bikorwa bya Rashid mu rukiko, maze buvuga ko ari gutinza urubanza.
Hakuzimana Rashid yahise abifata nko gupfukiranwa ubwo umucamanza yamusabaga kuzimya indangururamajwi, akicara.
Ati “Noneho mwansezerera ngataha niba munyimye ijambo; kuki mubogama?”
Nyuma y’impaka ndende, Rashid yashyize aratuza urubanza rurakomeza ndetse yimuka mu mwanya yari arimo yicara ahitegeye televiziyo ya rutura.
Ubushinjacyaha bukimara kongera guhabwa umwanya bwerekanye ibiganiro bitatu byatambutse ku miyoboro ya YouTube irimo amagambo yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi biganiro kandi ubushinjacyaha bubigaragaza nk’imvugo zikurura amacakubiri muri rubanda, bugashimangira ko byakorwaga ku bushake Rashid abizi neza.
Iburanisha ryasubitswe hacyumvwa ibindi biganiro bishinja Rashid, iburanisha ritaha hakaba hazumvwa ibindi biganiro bitatu bisigaye.
Abdul Rashid Hakuzimana ashinjwa ibyaha birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, gupfobya Jenoside, gukurura amacakubiri muri rubanda ndetse no gukwiza ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!